Imyidagaduro

Byinshi kuri Florence Sifa Kalume umukinnyi ukomeye wa Basketball witabye Imana aguye muri Amerika

Spread the love

Abakunzi ba Basketball mu Burundi no mu Rwanda babajwe bikomeye no kumva urupfu rwa Florence Sifa Kalume batazira Dada, Umukobwa wari ufite ubuhanga butangaje mu mukino wa Basketball na football icyarimwe.

Dada’ yari afite imyaka 32 na 1,70m z’uburebure, yavukiye i Bujumbura, mu myaka ishize yatangaje ko yatangiye gukina Basketball mu 2004 abyinjijwemo n’incuti ye.

Valery Manirakiza, umuyobozi w’Ikipe Gladiators yahoze yitwa Berco Stars avuga ko ikipe ye yababajwe n’urupfu rwa Kalume Florence rwabaye ejo mu mpanuka y’akazi aho yarasanzwe akora.

Mu butumwa yoherereje BBC, umuyobozi wa Gladiators, yavuze ko Dada yari umwe mu bakinnyi b’abakobwa bakomeye cyane Uburundi bwigeze kuba bufite.

Avuga ko Florence Sifa yahitanywe n’impanuka y’akazi, icyo mu gifaransa yise ‘traumatisme cranien’ muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari asanzwe aba.

Ati: “Tubuze umwana wacu… Imana imwakire mu bwami bwayo”.

Sifa ’Dada’ yari nde nyirizina?

Abakunzi ba basketball mu karere bamuzi nk’umukobwa muto muto wirabura cyane, yakundaga guseka cyane hagati mu mukino.

Yabaye ‘meneuse’ cyane cyane mu ikipe ya Berco Stars n’Intamba mu Rugamba y’abakobwa. Yari afite ubuhanga cyane mu gutanga umupira (pass) neza cyane, ubuhanga bwe bwamugejeje muri Amerika.

Akiri muto yiga mu Burundi, yahavuye ajya kwiga no gukina muri Crane High School muri Uganda nyuma y’uko abayobozi b’iryo shuri bakunze uburyo akinamo amarushanwa y’ishuli ryisumbuye mu karere, bakamusaba kuza kwiga no gukinira ishuri ryabo. Yahamaze umwaka umwe asubira mu Burundi.


Spread the love