Utuntu n'utundi

Jeannette Kagame na Angeline Ndayishimiye baganiriye banahana impano

Spread the love

Ku nshuro ya mbere ari mu mwanya w’umugore w’umukuru w’igihugu, Madame Angeline Ndayishimiye kuwa kabiri yagiriye uruzinduko mu Rwanda agiye mu nama ya Women Deliver 2023.

Iruhande rw’iyi nama, Madamu Ndayishimiye Ndayubaha yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Jeannette Kagame ndetse bahererekanya impano.

Ibiro by’umugore wa perezida w’u Burundi bivuga ko bombi “baganiriye ku ngingo z’inyungu rusange”.

Aba bagore bombi bahuriye ku bikorwa byo guteza imbere abagore n’abakobwa n’urubyiruko aho bashinze imiryango yita kuri ibyo – Imbuto Foundation ya Jeannette na Bonne Action Umugiraneza Foundation ya Angeline.

Uretse ibi bikorwa bifitanye isano bombi bakora ibihugu byabo, muri iki gihe abategetsi b’ibi bihugu birimo kunagura umubano wabo nyuma y’imyaka y’ubushyamirane bwa politike no gukozanyaho bya gisirikare kwabaye hato na hato.

Mu nama ya Women Deliver 2023 yiga ku rugamba rwo kugera ku buringanire hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa Angeline Ndayishimiye yatanze ikiganiro ku kurengera uburenganzira bw’abagore bigendanye n’amasezerano azwi nka Maputo Protocol yo mu 2003 avuga ku burenganzira bw’umugore muri Africa.

Iyi nama ya Women Delivery 2023 yajemo abantu bagera ku bihumbi bitandatu (6000) bavuye hirya no hino ku isi, ni iya mbere ibereye ku mugabane w’Afurika.

Nyuma y’icyo kiganiro kuwa kabiri nimugoroba Angeline Ndayishimiye yahise asubira mu gihugu cye nk’uko bitangazwa n’ibiro bye.


Spread the love