Imyidagaduro

Yagiye kwibagisha ngo agire ubwiza bukurura abagabo ibyamubayeho ni agahomamunwa

Spread the love

Umugore ukomoka muri Nigeria w’imyaka 28 uzwi ku izina rya Amelia Pound yapfuye mu buryo bubabaje ubwo yari arimo kwibagisha kugira ngo abe mwiza.

Uyu mugore wari wiyemeje kureba uko yagira ikibuno kinini n’ibindi bic by’umubiri bikurura abagabo,yapfiriye mu Buhindi ubwo yari ku iseta abagwa.

Nk’uko amakuru yagiye hanze abitangaza, uyu mugore w’imyaka 28 ni icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umucuruzi ukomeye muri Nigeria. Yapfiriye i New Delhi, mu Buhinde azize ibibazo byaje nyuma yo kubagwa yongeresha umubiri we.

Bivugwa ko Amelia Pound yapfuye ubwo yari amaze kubagwa mu bitaro bitavuzwe amazina.

Nubwo icyateye ingorane zamuviriyemo urupfu kitasobanuwe neza, videwo yakwirakwijwe kuri interineti yerekanye umurambo w’uyu mukobwa uri ku buriri bw’ibitaro.


Spread the love