Utuntu n'utundi

Ibintu 6 udakwiye kureka uko wiboneye kubera undi muntu uwo ari we wese

Spread the love

Mu byukuri hari ibintu uba utagomba guheba kabone nubwo byaba ari ngombwa ko ubiheba. Ibyo bintu bisaba ko wowe ubwawe umenya uwo uriwe ndetse ukanabirwanirira.

Ahari ushobora kuba urambiwe gushyira inyungu z’abandi imbere ukirengagiza ko izawe nazo ari ingenzi cyane.Ntabwo ari byiza ko ufata umunezero wawe ngo uwutakaze kubera impamvu imwe.

Nubwo turi kuvuga gutyo, burya hari ibintu bizagusaba ko witanga kugira ngo ugere ku bindi.Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibyo ukwiriye kurwanirira ntiwemere kubihara.

1. Umutuzo wawe mu mitekerereze n’inyuma ahagaragarira abantu.

Iteka ugirwa inama yo kwimenya wowe ubwawe ndetse ukanamenya uburyo ukwiriye kwirinda.Hari igihe umuntu runaka aguha akazi ariko ukabona gashobora gutuma utakaza amahoro yawe yo mu mutima , wangirika inyuma cyangwa intekerezo zawe zigahura n’ibibazo.Ibi rero ntuzabyemere.

2. Ubwigenge bwawe

Hari igihe umuntu runaka azaguha akazi ariko akaba ari akazi gashobora gutuma ubura ubwigenge bwawe, amahitamo ni ayawe ariko hano ugirwa inama yo guharanira kubaho wisanzuye muri make wigenga.

3. Amafaranga yawe.

Amafaranga yawe yarinde neza kuko inzara iraryana.

4. Impano yawe.

Abahanga bavuga ko impano y’umuntu imurutira akazi afite uyu munsi.Mu byo udakwiriye gutakaza uko wiboneye harimo n’impano yawe.

5. Urukundo rwawe.

Wo kabyara we fata uwo mukundana nk’inshuti magara yawe kandi umurwaneho ku buryo azabura amahitamo kugusiga akabyibagirwa.Tuma uwo mukundana ahenda.

6. Indagaciro zawe.

Ushobora kugira amafaranga ariko ukibura wowe ubwawe.Ibyo rero nibyo bita kubura indangagaciro zawe.Ntuzatume ugaragara nk’utiyizi , komera ku ndangagaciro zawe nk’uko bitangazwa na Vocal Media.


Spread the love