Imyidagaduro

Ikiri ku mutima wa Aline Gahongayire nyuma yo kuganira na Angeline Ndayishimiye umugore wa Perezida w’Uburundi

Spread the love

Aline Gahongayire ari mu byishimo bikomeye nyuma yo guhura na Angeline Ndayishimiye, umugore wa Perezida w’u Burundi umaze iminsi i Kigali aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Aline Gahongayire yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe na Angeline Ndayishimiye.

Mu magambo yakurikije aya mafoto, Aline Gahongayire yagize ati “Ni ibihe bidasanzwe nagiriye mu nama mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere, ni icyubahiro guhura na Angeline Ndayishimiye umugore wa Perezida w’u Burundi. Ni umwe mu bafasha abagore kwigira no kuzana impinduka nziza mu Karere.”

Agira icyo abivugaho yagize ati “Umuryango wanjye n’uwo kwa Perezida Ndayishimiye isanzwe igenderana ariko si ibyo nshaka gutindaho, ibyo uganiriye n’umukuru buri gihe biba ari ibanga rikomeye. Icyakora nkwibiye ibanga yambwiye ko akunda bikomeye indirimbo za Prosper Nkomezi.”


Spread the love