Uncategorized Urukundo

Abasore: Dore ibanga ryagufasha kwigarurira umutima w’umukobwa utagushaka

Spread the love

Hari ubwo umukobwa aba ari wenyine ariko akaba atagushaka nyamara nawe ubibona ko nta mukunzi afite. Benshi batekereza ko ari ukuba atagushaka, gusa hari ibyo aba akeneye yakwitegereza akabona ntabyo ufite.

Urukundo rwagiye rugereranywa n’ibigaragara inyuma cyane, gusa rimwe na rimwe bikagaragara ko ntaho bihuriye ahubwo bigasaba abatekereza gutyo gukora cyane no kwereka uwo mukobwa ko hari izindi mbaraga bafite atari azi.

Umugabo umwe twaganiriye mbere yo gukora iyi nkuru, ntabwo yifuje ko amazina ye n’imyirondore ye bijya hanze ariko yaduhaye ishusho y’urukundo rw’umukobwa uri wenyine, nta musore afite bakundana ndetse n’ishusho y’umusore uri wenyine udafite umukobwa bakundana.

Uyu mugabo yavuze ko baba bameze nk’injangwe n’imbeba, bikaba akarusho iyo umusore amenye neza ko uwo mukobwa nawe nta musore umubwira ko amukunda.

Yasobanuye ko biba bigoye ku musore guhita yemerwa cyangwa ngo agire icyo amubaza ahubwo bigahera ku bikorwa bito nubwo bamwe bibabera ikibazo ejo bagasanga barabatanze ahazima.

Ati:” Umusore udafite umukobwa atereta aba yibwira ko umunsi yabonye umukobwa udafite umubwira ko amukunda, azaba yitoraguriye ingoma mu giteme. Ariko iki ni cyo kinyoma cya mbere abasore benshi babeshywe cyane mu myaka yatambutse kugeza n’ubu kuko abakobwa baba bashaka basore bazi guhangana babarwanira.

Hari ibintu umusore yari akwiye guhita akora ku ikubitiro akimenya ko umukobwa runaka yishimiye, nta mukunzi afite”.

Yakomeje agira ati: ”Icya mbere umusore wacu akwiriye kumenya kwiyitaho. Hari ubwo umukobwa agukubita amaso, agahita akwanga kandi nta kindi arebyeho ndetse mutanavuganye cyangwa ngo ugire ikindi ukora.

Uyu mukobwa ahita atekereza abo azakwereka bose, aho muzatambukana,…Mbese we akubonera mu ishusho y’aho muzagerana kuko abakobwa bakunda umusore bazasohokana, abandi bakobwa bazabona bakavuga ngo “Wooow”.

Ikindi uyu musore akwiriye kwirinda amagambo menshi adasobanutse ahubwo akamenya ko urukundo rwe akwiriye kurushyira ku murongo ndetse akaruyobora neza bigendanye n’uko abishaka.

Hari ubwo abasore bahura n’abakobwa bwa mbere bagatangira kubagabira ibiyaga n’imisozi nyamara uwo mukobwa muri kumwe ari kukwiga kandi ari butahe yafashe umwanzuro. Ejo ushobora kumwandikira ntagusubize.

Ibi urabyirinda mu gihe wowe ubwawe ubashije kumenya uwo muri kumwe n’impamvu muri kumwe bityo ugabanya kuvuga cyane.

Kumuha impano. Buriya umukobwa ntabwo aba wenyine. Oya! Ahubwo aba ari hamwe n’abasore nk’abatanu, ariko muri bose nta numwe wamwemeje ku buryo yamuha umutima we cyangwa ngo amwereke urukundo rwe.

Abasore 5 muhanganye ntabwo bazi icyo bashaka ariko wowe zana impano nto ariko ifite agaciro, umutungure, mube inshuti akwizere. Gake gake, amagambo yawe uyagire make ibikorwa bibe byinshi, uzisanga waramukunze nawe yaragukunze”.

Nyuma y’izi nama, uyu magabo yavuze ko umusore uri gushaka umugore bazabana, aba ameze nk’umuntu uri guhakura ‘Ubuki’ bw’inzuki. Uyu musore aba asabwa kwihambira kandi agaharanira kwegukana umutima w’uwo mukobwa byanze bikunze.


Spread the love