Imyidagaduro

Achraf Hakimi yishumbushije ikindi kizungerezi nyuma yo gukora gatanya yavugishije isi yose

Spread the love

Myugariro wa Paris Saint-Germain n’ikipe y’igihugu ya Morocco, Achraf Hakimi aravugwa mu rukundo n’inkumi nshya nyuma y’uko atandukanye n’umugore wa mbere,Hiba Abouk nta n’igiceri amuhaye.

. Achraf Hakimi arikumwe na Belu Blanco mu biruhuko
. Belu Blanco uri kuvugwa mu rukundo na Achraf Hakimi

Abakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye ku Isi bamaze iminsi mu biruhuko nyuma y’uko shampiyona ndetse n’indi mikino ishyizweho akadomo .

Ibi byatumye hari bamwe mu bakobwa bateretwa n’aba bakinnyi batari bazwi bamenyekana bitewe n’uko bagaragaraga barikumwe nabo baryohewe n’ubuzima muri ibyo biruhuko.

Umwe muri abo bakobwa wamenyekanye yitwa Belu Blanco akaba ari kuvugwa mu rukundo na Achraf Hakimi nyuma y’uko bagaragaye barikumwe ku mucanga w’i Miami.

Belu Blanco asanzwe ari icyamamarekazi iwabo muri Urugway aho azwiho kuririmba, kwandika indirimbo ndetse no kumurika imideri.

Uyu mukobwa usibye kuba azwi cyane iwabo muri Urugway ahubwo ni n’umukire kazi bigendanye n’amafaranga akura mu kazi kora ka buri munsi.

Belu Blanco avuzwe mu rukundo na Achraf Hakimi nyuma y’uko uyu mukinnyi w’imyaka 24 abaye iciro ry’imigani bitewe n’uko imitungo ye yose yayandikishije kuri nyina maze uwahoze ari umugore we Hiba Abouk yagera mu rukiko asaba ko bagabana imitungo akabwirwa ko ntacyo kugabana gihari.

Hiba Abouk wahoze ari umugore wa Achraf Hakimi akaza gukubitwa n’inkuba ubwo yari mu rukiko agasaba kugubana imitungo n’umugabo we nyuma yo kubona gatanya ariko akabwirwa ko umugabo we ari umukene nya kujya nta kintu afite

Achraf Hakimi uvugwa mu rukundo n’umuhanzikazi uzwi cyane iwabo muri Urugway


Spread the love