Congo-Brazzaville yorohereje Abanyarwanda uko bari basanzwe babona visa, aho abafite Pasiporo za Serivisi n’iz’Abadipolomate batazongera gusabwa visa mu gihe abafite pasiporo zisanzwe bo bazajya bazisaba bageze mu gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo-Brazzaville, Denis Christel Sassou Nguesso, yatangaje ko iyi gahunda izafasha mu guteza imbere ubukerarugendo ndetse n’umuco hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Nta kabuza ibi bizafasha mu rujya n’uruza rw’abantu, ndetse binafashe mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Congo.”
Amasezerano agena ibijyanye n’uburyo visa zizajya zitangwa ku Banyarwanda, yasobanuriwe abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Congo-Brazaville ku wa Gatatu, tariki 19 Nyakanga.