UncategorizedUrukundo

Kuki abashakanye bambikana impeta? Akamaro kayo ni akahe? Sobanukirwa

Spread the love

Iyo abantu babiri bakundana, hari igihe kigera bombi bakambikana impeta, umusore akambika umukobwa impeta kugira ngo amwereke ko amukunda cyane kandi ko amufiteho gahunda.

Iyi mpeta niyo yitwa ‘Promise Ring’. Iyi mpeta abakundana bayihana nk’ikimenyetso cy’uko bazanyurana mu byiza no mu bibi, ko bazakundana mpaka ndetse ko nta numwe uzanga mugenzi we cyangwa ngo amuce inyuma.

Iyi mpeta ifatwa nk’ikimenyetso simusiga hagati y’abakundana n’ingano y’urukundo bafitanye.

ESE NI IBIHE BINDI BISOBANURO BY’IMPETA KUBASHAKANYE ?

1. Impeta igaragaza ko wafashwe

Iyo wambaye impeta abakubonye bahita bibwira ko ufite umuntu udasanzwe mu buzima bwawe kandi ko wiyemeje kumwubaha iteka ryose.

2. Irabarinda mwembi.

Impeta irinda abantu bakundana cyane kuko aho ugeze hose ikwibutsa ko wubatse cyangwa ko ufite uwo wihebeye bigatuma abantu bagutinya.

3.Impeta ikwibutsa amahitamo wagize

Iyo witegereje impeta yawe , waba uyambaye cyangwa utayambaye, wibuka uburyo wahisemo neza n’uwo wahisemo .

Impeta yagiye ikoreshwa cyane n’abantu batandukanye haba abakundana cyangwa abandi bahanye igihango. Iyi mpeta kandi isobanura kudatatira igihango hagati yanyu mwembi ndetse bikaba ntawe ubihatiye mugenzi we.


Spread the love