c1-62.jpg
Imyidagaduro

Miss Muheto uherutse gushinjwa gusindira mu bukwe yagize icyo abivugaho

Spread the love

Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2022 , yahaye igisubizo abantu baheruka ku mushinja gusindira mu bukwe bw’inshuti ye magara bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ubu bukwe bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amasura y’ababwitabiriye, biganjemo abakobwa banyuze muri Miss Rwanda 2022. Bwari ubwa Sebihogo Kazeneza Merci wasabwe na Rukundo Nkota Elysée.

Nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo Miss Muheto Divine yishimiye ibi birori hari abatangiye kuyahuza n’ubusinzi bavuga ko uyu mukobwa yari yasomye kuri ka manyinya.

Miss Muheto w’imyaka 20 yanyarukiye kuri Twitter asubiza abamushinja ubusinzi ababwira ko bamwibeshyeho bakabwitiranya n’ubusinzi.

Yagize ati “Birababaje kuba witiranya kwishima no gusinda! Wari umunsi w’ibyishimo kandi twarishimye rwose! Ahubwo twese twamenye gahunda ya #Tunyweless? (Tunywe gake) .”

Kelia Ruzindana ufite ikamba rya Miss Photogenic yunze mu rya Muheto Divine avuga ko muri ubu bukwe nta nzoga zigeze zihabwa abari babufitemo inshingano cyane cyane abambariye umugeni.

Ati “Nta nzoga zatangwaga ku bambariye umugeni; jya ubanza gushaka amakuru mbere yo kuvuga ibintu udashobora kwerekana, wiyubashye!”.

Ubu bukwe Miss Muheto Divine yari yitabiriye ni ubwa Sebihogo Kazeneza Merci wari mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022 akaba n’Igisonga cya Mbere cya Miss wa Kaminuza ya UTB mu 2016 uherutse kurushinga na Rukundo Nkota Elysée.

Ubu bukwe bwitabiriwe na benshi mu nkumi zari zihataniye ikamba rya Miss Rwanda bwabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 16 Nyakanga 2023 ku Kigo cya Les Poussines de Gisenyi ahahoze hitwa St Fidèle.

Miss Muheto Divine wari wahawe inshingano muri ubu bukwe yari aherekejwe n’abarimo Keza Maolitia wabaye Igisonga cya Mbere, Kayumba Darina wabaye Igisonga cya Kabiri, Saro Amanda, Uwimana Jeannette wegukanye ikamba rya Miss Innovation n’abandi.

c1-62.jpg


Spread the love