Imyidagaduro

Miss Tanzania azahembwe imodoka ifite agaciro k’asaga miliyoni 140RWF

Spread the love

Umukobwa uzahiga abandi akegukana ikamba rya Miss Tanzania azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite agaciro ka Miliyoni 143Frw, anahabwe Miliyoni 47 Frw yo kwifashisha mu bikorwa bye bya buri munsi n’ubuzima bwe- Mbese, azatahana ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 190 Frw.

Ibinyamakuru byo muri Tanzania birimo Daily News byifashishije amafoto agaragaza amashilingi ya Tanzania, bavuga ko Nyampinga wa Tanzania ugiye gutorwa ahiriwe, kuko azahembwa ibihembo bifite agaciro k’amashilingi Miliyoni 400.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023 mu nyubako y’imyidagaduro ya Super Dome mu Mujyi wa Dar es Salaam niho hazabera umuhango wo guhitamo umukobwa uzambikwa iri kamba rya Miss Tanzania.

Kuri iyi nshuro iri rushanwa rifite abaterankunga bakomye barimo nka Star Media. Umuyobozi w’iyi kompanyi, David Malisa yabwiye itangazamakuru ko aribo bazatanga igihembo nyamakuru muri iri rushanwa, imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz igenewe Nyampinga ifite agaciro ka Miliyoni 143 Frw, ndetse anahabwe mu ntoki Miliyoni 47 Frw.

Abategura iri rushanwa bavuze ko abakobwa 20 aribo bagiye guhatanira ikamba. Kandi uzegukana ikamba akaba Miss Tanzania 2023 azahita ahabwa guserukira iki gihugu mu irushanwa rya Miss World 2023 rizaba mu Ukuboza 2023.

Igisonga cya Mbere azahembwa amashilingi Miliyoni 5 [Arangana na Miliyoni 2,386,780 Frw] igisonga cya kabiri azahembwa amashlingi Miliyoni 1 [Arangana na Miliyoni 1,432,068 Frw] naho igisonga cya Gatatu n’icya kane, buri umwe azahembwa Miliyoni 1 y’amashilingi [Arangana n’ibihumbi 4,773,56 Frw].

Abategura iri rushanwa bavuga ko bongereye ibihembo mu rwego rwo guteza imbere iri rushanwa no gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umwana w’umukobwa.

Miss Tanzania yatangiye gutegurwa mu 1967; umubare munini w’abakobwa barinyuragamo babaga ari abo mu Mujyi wa Dar es Salaam, ariko ryagiye ryaguka rigera no mu bindi bice by’Igihugu.

Mu 1968, Guverinoma ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika iri rushanwa. Mu 1994 ryongeye gusubukurwa ryegukanwa na Aina Maeada waje no guhagararira Tanzania muri Miss World ku nshuro ya mbere.

Tanzania yisanze mu bihugu bikomeye mu marushanwa y’ubwiza, ubwo mu 2005 umukobwa witwa Nacy Sumari yabashaga kuboneka mu bakobwa batandatu ba mbere bahagarariye umugabane wa Afurika muri Miss World.

Miss Tanzania iri mu marushanwa y’ubwiza akomeye ahemba neza abakobwa mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Miss Rwanda yahagaritswe yari igeze ku guhemba umukobwa wegukanye ikamba umushahara w’ibihumbi 800Frw buri kwezi; umukobwa yakiraga arenga Miliyoni 9 Frw ku mwaka.

Umukobwa yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Venue yatanzwe na Hyundia Rwanda ifite agaciro k’amadorali ibihumbi 20,000 [Ararenga Miliyoni 20 Frw].
Abakobwa 20 barahatanira kuvamo umwe uzegukana ikamba rya Miss Tanzania 2023
Umwe muri aba bakobwa azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite agaciro k’arenga Miliyoni 143 Frw
Nyampinga wa Tanzania 2023 azanahabwa mu ntoki amafaranga angana na Miliyoni 47Frw

Iri rushanwa ryabonye abaterankunga bakomeye, kandi ibihembo birongerwa mu rwego rwo guteza imbere umwana w’umukobwa


Spread the love