umuti wo kurangiza vuba
Indwara & ImitiUbuzimaUrukundo

Abagabo: Dore uko wakwikorera umuti uvura kurangiza vuba(mu isegonda rimwe) ukoresheje Watermelon

Spread the love

Abagabo benshi bifuza kwitwara neza mu gihe cy’akabariro usanga birukira gukoresha ibinini n’imiti itanduka imyinshi muri yo itanafite ubuziranenge ariko ugasanga batitaye ku ngaruka yabateza. Iyi nkuru irakugezaho uko wakwikorera viagara y’umwimerere wifashishije watermelon.

. Uko wakoresha watermelon mu mwanya wa viagra
. Impamvu ikomeye umugabo agomba kurya watermelon mbere yo kwiha akabyizi
. Uko watermelon yakurinda kurangiza imburagihe

Watermelon ni urububuto rwuzuye intungamubiri nyinshi umubiri ukenera harimo na vitamin C. Gusa uru rubuto rurimo ikinyabutabire kizwi nka Citrulline. Citrulline ni acide yo mu bwoko bwa Amino Acid ikaba ifasha cyane mu gutuma igi**na cy’umugabo gifata umurego.

Uribaza uti bigenda gute?

Umuti uzwi cyane nka Viagra usanzwe ukoreshwa muri ubu buryo ukaba utuma amaraso menshi atemba agana mu gi**na cy’umugabo ari byo bituma gihaguruka kigahagarara mu gihe agize ibyiyumviro by’akabariro.

Ubushakashatsi bwibanze bwakozwe bwerekanye ko iyo citrulline twavuze haruguru igeze mu mubiri, umubiri uyihinduramo indi amino acid izwi nka arginine nayo ikaza guhindurwamo nitric oxide. Iyi Nitric Oxide ni yo ifungura imijyana y’amaraso ikaguka maze amaraso menshi yerekeza mu gi**na ari na byo byongera akanyabugabo cyangwa se bituma gihaguruka maze kigafata umurego udasanzwe.

Kuko Watermelon igizwe ahanini n’amazi, kugirango ubone citrulline ihagije ni byiza kuyikoramo umutobe ukawucanira kugirango amazi agabanuke.

Abagabo bakoresha umutobe wa watermelon mu mwanya wa Viagra babona ibisubizo byiza cyane ku kibazo cyo gufata umurego. Byongeye kuko watermelon ari urubuto rusanzwe nta ngaruka n’imwe uwayikoresheja ashobora guhura na yo nyuma.

Uko ikoreshwa

Niba wifuza gukoresha watermelon muri ubu buryo ni byiza kuyifata mbere gato nk’isaha mbere yo gutera akabariro kugirango ize kugira umwanya wo kwinjira mu mubiri.

Uretse kandi abashaka gutera akabariro, watermelon ushobora no kuyifata mbere yo gukora imyitozo ngororamubiri kuko ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri bityo imikaya yose igahumeka neza kandi ikagezwaho ibiterimbaraga byose ikeneye.

NTIWIBAGIRWE GUSANGIZA IYI NKURU INCUTI ZAWE KUGIRANGO ZIMENYE KO HARI IBIRIBWA BISHOBORA GUSIMBURA IMITI IKORESHWA KANDI IGIRA INGARUKA ZIKOMEYE NYUMA. TUBAYE TUGUSHIMIYE


Spread the love