Uncategorized Urukundo

Dore ibimenyetso simusiga biranga urukundo ruzira uburyarya

Spread the love

Uko abakundanye bahuza ubwumvikane mu buryo batwaramo urukundo rwabo biri mu bituma barambana nta kwishishanya kuko hari abakundana benshi bagatandukana hadaciye kabiri kubera imyumvire itandukanye.

Nubwo bidakunze gutindwaho, hari impuguke mu by’imibanire zemeza ko ari ingenzi cyane kandi birafasha kumenya icyo umuntu mukundana yita gukunda no gukundwa ndetse n’uburyo abyakira byombi.

Mu gitabo cy’umwanditsi, Gary Chapman yise imikorere yumvikanisha urukundo ( Les 5 langages de l’amour), yasobanuye uburyo butanu urukundo ruvugwamo kandi rwumvikanamo, bikaba biba byiza abakundanye bumvikanye ku buryo bubashimisha n’ubutabanyura cyane muri ubwo buryo.

1. Guhabwa Impano

Umwanditsi Gary Chapman avuga ko hari abantu bumva ko bakunzwe iyo bahawe impano,yaba ntoya cyangwa nini, bakabifata nk’aho iyo mpano ari ikimenyesto simusiga ko bakunzwe.

Kuri bene uwo muntu n’iyo wavuga iki cyangwa ugakora ibindi bintu byinshi ariko nta mpano umuha abifata nkaho utamukunda.

2. Kumarana umwanya n’umukunzi

Hari abandi bantu bumva ko bakunzwe ari uko bamaranye umwanya n’abakunzi babo. Bene abo ushobora kubazanira impano ntibayihe agacro ko ijyanye n’urukundo ubakunda kuko kuri bo gukundwa bihwanye no kubaha umwanya ukababa hafi kabone n’iyo mwaba mutavugana kuko ari byo bibanezeza bakumva bakunzwe cyane.

3. Kubwirwa amagambo meza

Iki gitabo cy’uyu mwanditsi kigaragaza ko hari abandi bumva ko bakunzwe iyo ubabwiye neza cyangwa ubabwiye amagambo meza. Icyo gihe barishima, bagaseka , hari n’abarira (ushobora nko kumubwira uti nkunda ukuntu ugira gahunda, agahita aseka ati « Yoo, koko se nibyo,uziko unkunda disi ni ukuri ndishimye …»).

Nubwo yaba akeneye guhabwa impano cyangwa kubona umukunzi we hafi, bene nta kindi kintu abakeneye cyane mu rukundo nko guhora umubwira urukundo no kumubwira amagambo meza amwubaka mwaba muri kumwe cyangwa mutari kumwe.

4. Gukorerwa ikintu runaka

Gary Chapman yasobanuye ko uburyo bwa kane bwo kumva ko umuntu akunzwe ari ugukorerwa ikintu runaka nko mutekera, kumumesera, kumutwaza isakoshi, kumwoza ibiganza, ku mucira inzara, ku musokoza, kumuterera ipasi n’ibindi. Usanga bene abo abantu bavuga bati « Uzi ko runaka ankunda ! Yankoreye ibi n’ibi, ni ukuri arankunda …»

5. Gukoranaho

Gary Chapman yasobanuye ko uburyo bwa gatanu umuntu yumvamo ko akunzwe ari ugukorwaho. Uzasanga hari abaganira bafatanye mu biganza, cyangwa umwe akora undi mu musatsi, amushima mu nzara n’ibindi. Icyo gihe umuntu wumva ko akunzwe ari uko akozweho kumukorera ibindi byose atabihereza agaciro cyane.


Spread the love