Ubuzima

Ese kuva cyane mu gihe cy’imihango biterwa n’iki? Uko wabyirinda n’ibyo ugomba kwitondera

Spread the love

Kuva cyane mu gihe uri mu mihango bishobora gutuma utakaza amaraso menshi cyane , ku buryo bishobora no kukugiraho izindi ngaruka ziterwa noo gutakaza amaraso menshi .

Kuva cyane mu gihe uri mu mihango ,bivugwa mu gihe imihango yawe yamaze iminsi irenga 7 cyangwa bikaba bisaba guhindura pads (ibyo wibinze ) cg (cotex) byibuze rimwe mu masha abiri kandi bikamara igihe kinini ariko bimeze .

Impamvu zitera kuva cyane mu gihe uri mu mihango

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera ikibazo cyo kuva cyane mu gihe uri mu mihango zirimo:

  • Ibibazo mu misemburo y’umubiri
  • Kuba ufite ibibyimba muri nyababyeyi
  • Uburwayi bwa Adenomyosis
  • Uburwayi bwa Endometrial polyps
  • Kuba ufite agapira ko mu mura (IUDs)
  • Ufite ibibazo mu kuvura kw’amaraso
  • Kuba uri kunywa imiti ibuza kuvura kw’amaraso (blood thinners)
  • Kuba ufite kanseri nka kanseri y’inkondo y’umura , kanseri ya nyababyeyi ariko ntibikunze kubaho

Ibintu bikongerera ibyago by kuba wava cyane mu gihe uri mu mihango

Hari ibintu bitandukanye bikongerera ibyago byo kuva cyane mu gihe uri mu mihango birimo:

  • imyaka :cyane cyane ku bagore bari hagati y’imyaka 30 na 40
  • Kuba mu muryango wawe harimo abandi bantu bagira iki kibazo
  • Kuba ufite ibibyimba mu nda
  • kuba ufite ibibazo by’imisemburo mike
  • kuba usanganywe ibibazo byo kuvura kw’amaraso
  • kuba usanganywe uburwayi bw’umwijima .ubwa thyroid cg ubw’impyiko

Ni gute wakwivura kuva cyane mu gihe uri mu mihango bidasabye ko ujya kwa muganga ?

Hari uburyo butandukanye wakwivuramo iki kibazo cyo kuva cyane mu gihe uri mu mihango burimo :

1. Kwibanda ku biribwa birimo ubutare
Ubutare butuma umubiri ubasha gukora amaraso urimo gutakaza , ibiribwa dusangamo ubutare nka epinari , inyama , na lantiye bifasha umubiri kwisubiza no gukora amaraso asimbura ayo urimo gutakaza .

2. Gukoresha tangawizi
Icyay cya tangawizi gishobora kugufasha kwivura no kugabanya ingaruka zo kuva cyane mu gihe uri mu mihango kubera ko iki cyayi cyifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibibazo bya inflammatiom mu mubiri no kugabanya kuva cyane .

3. Gukoresha Cinnamon
Ushobora gukoresha icyayi kirimo cinnamon nacyo kikagufasha kugabanya ibibazo byo kuva cyane no gutakaza amaraso menshi mu gihe uri mu mihango .ndetse cyanakuvura kubabara.

4. Gufata Vitamini zinyongera
Gufata Vitamini nka Vitamini K , Vitamini C ndetse n’umunyungugu wa manyeziyumu byagufasha guhangana no kwivura iki kibazo

5. Gukora imyitozo ngororamubiri itavunanye
Gukora imyitozo ngororamubiri itavunanye bigabanya amaraso atembera mu myanya y’ibanga ndetse bikaba bishobora no kugabanya kuva cyane .

6. Kunywa amazi menshi
Iyo uva cyane , utakaza amaraso menshi , uko uyatakaza umubiri wawe ugira umwuma , bityo rero uba ugomba kunywa amazi menshi kugira ngo umubiri wawe ubashe kubona amazi menshi .

7. Gukoresha ubushyuhe
Hano ufata icupa rya pulasitiki , ukarishyiramo amazi ashyushye hanyuama ukarishyira ku nda ariko wabanjeho isume , ibi bikaba bigabanya ububabare no kuva cyane

Mu gihe ugerageje ubu buryo bwose bikanga , uba ugomba kujya kwa muganga aho ushobora guhabwa imiti yabugenewe turibuze kuvugaho .

Imiti wakoresha wivura kuva cyane mu gihe uri mu mihango

Hari imiti wakoresha wivura ububabare no kuva cyane mu gihe uri mu mihango irimo :

  • Imiti irimo imisemburo cyane cyane nk’ikoreshwa mu kuboneza urubyaro yakuvura
  • Gukoresha imiti nka ibuprofen ugamije kwivura ububabare n’ibibazo bya inflammation
  • Gukoresha umuti wa Tranexamic Acid : uyu muti ukaba wakuvura kuva cyane
  • Umuti wa Progestin Therapy : nawo ushobora gukoreshwa ari ibinini cg urushinge nawo ukakuvura iki kibazo
  • Gukoresha ibinini bya Dicynone : uyu muti nawo wakoreshwa mu kwivura kuva cyane

Ni byiza ko ukoresha iyi miti mu gihe wayandkikiwe na muganga gusa , kandi ukaba wasobanuriwe byimbitse uko ikoreshwa.


Spread the love