Imyidagaduro

Lionel Messi yakoze ibitangaza ku mukino wa mbere yakiniye muri USA

Spread the love

Umunya-Argentine Lionel Messi yafashije Inter Miami kwegukana intsinzi yo ku munota wa nyuma, mu mukino we wa mbere nk’umukinnyi w’iyi kipe yo muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inter Miami yesuranaga na Cruz Azul, mu mukino wa League Cup warebwe n’ibyamamare nka LeBron James, Selena Williams na Kim Kardashian.

Ni umukino wa mbere Lionel Messi yakiniraga iriya kipe nyuma yo gutandukana na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Byasabye umunota wa 90+4 ngo Inter Miami ibone itsinzi ibifashijwemo na Coup-Franc y’uruhehemure ya Lionel Messi wari winjiye mu kibuga asimbura.

Sergio Busquets wahoze ari Kapiteni wa FC Barcelona na we yagaragaye muri uyu mukino.

Lionel Messi nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana intsinzi yavuze ko “Twifuzaga guha intsinzi abantu bari hariya. Byari ingenzi gutangira dutsinda. Nabonye amahirwe ya nyuma yo kugerageza ngatsinda, ku bw’amahirwe arakunda.”

Messi watumye abarimo David Beckham basuka amarira kubera ibyishimo, yanatuye igitego cyo ku munota wa nyuma yatsinze mugenzi we Ian Fray wasohotse mu kibuga yavunitse.


Spread the love