Imyidagaduro

Nyamasheke: Umugeni yasezeraniye mu bitaro nyuma yo gukora impanuka yanahitanye se

Spread the love

Umugeni wo mu karere ka Nyamasheke witwa Nyirandagijimana Winifride yasezeraniye mu bitaro, nyuma y’uko imodoka yari imutwaye ajya ku rusengero yakoze impanuka yaguyemo se umubyara.

Byabereye mu kagari ka Rugali ho mu murenge wa Macuba, ku wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga.

Impanuka yabaye ubwo ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yavaga i Nyamasheke ijya i Karongi yagonaga na Toyota Hiace yavaga i Macuba ijya i Nyamasheke.

Umushoferi wa Hiace witwa MAHIRANE Albert w’imyaka 38 y’amavuko yahise ahasiga ubuzima, hakomereka abagenzi 16 bari mu modoka.

Mu bakomeretse harimo se w’uriya mugeni nyuma waje kwitaba Imana.

Iyi mpanuka cyakora ntiyahagaritse ubukwe kuko bwabereye mu bitaro bya Kibogora.

Umushumba wa Paruwasi ya Gihinga mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Comference ya Kinyaga, Rev. Pasiteri Akumuntu Félicien wayoboye umuhango wo gushyingira abageni, yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE ko nubwo umugeni yashyingiriwe mu Bitaro, bizeye ko umugeni ashobora gutaha mu rugo rwe rushya n’umugabo we Niyitanga Pacifique.

Ati: “Ndangije kubashyingira, umugeni yari yagize ikibazo mu itako ntabwo yahise ajya mu rugo, aracyari mu Bitaro, dufite icyizere ko n’ejo yataha, we ntabwo byari bikomeye cyane.”

Umugeni ukomoka mu Murenge wa Macuba yari agiye gushyingirwa i Ntendezi, ahitwa Ruharambuga.


Spread the love