Utuntu n'utundi

Kenya: Ubusabe bw’Umunyarwanda wagonze abantu 53 bakitaba Imana bwatewe utwatsi

Spread the love

Umunyarwanda ufungiye muri Kenya yasabye urukiko kumurekura by’agateganyo ariko umucamanza yemeza ko afungwa by’agateganyo kubera ibyaha birenga 90 akekwaho.

Umunyarwanda Ntuyemungu Gilbert ufite imyaka 52 wakoze impanuka kuwa 3 Nyakanga 2023 igahitanye abantu 53 mu Gihugu cya Kenya, yasabiwe gufungwa by’agateganyo kubera ibyaha birenga 90 akekwaho.

Gilbert Ntuyemungu w’imyaka akekwaho ibyaha birenga 90, birimo guteza urupfu bishingiye ku gutwara ikinyabiziga nabi, gukomeretsa abantu, kwangiza imodoka 10 yagonze ubwo yakoraga impanuka. Uwo munyarwanda anaregwa uburangare kubera ko imodoka yari itwaye yagonze abantu 53.

Ubwo yageraga imbere y’urukiko rwa Mollo, yasabye Perezida w’urukiko Helena Nderitu kumurekura agaragaza ko yiteguye gutanga ingwate ariko urukiko ntirwahaye agaciro icyifuzo cyo kumufungura by’agateganyo.

Ntuyemungu afungiye muri Gereza ya Nakuru GK Prison, urukiko rwavuze ko impamvu rutubarije icyifuzo cyo kumufungura by’agateganyo byatewe nuko nta hantu hazwi atuye mu Gihugu cya Kenya.

Urukiko kandi rwagaragaje ko kuba nta masezerano yo kohererezanya abantu hagati ya Kenya n’u Rwanda, bityo rukavuga ko arekuwe yatoroka ubutabera.

Ivomo: Kahawatungu.com


Spread the love