Ubuzima

Hageragejwe ikoranabuhanga rizafasha abantu kuguruka nk’inyoni

Spread the love

Ikigo cyo mu Bushinwa, Guangdong XPeng Aeroht, cyatangiye kugerageza ikoranabuhanga rizajya rifasha abantu kuba bagendera mu kirere mu ntera ingana n’ibilometero bine.

Ni ikoranabuhanga ryifashisha igisa nk’igikapu (jetpack) gifite ubushobozi bwo kuzamura umuntu no kumufasha kogoga ikirere.

Byitezwe ko umunsi iri koranabuhanga rizaba rimaze gukomera, rizoroshya ingendo ku buryo urujya n’uruza mu kirere rutaba urw’indege n’ibiguruka gusa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byatangaje ko iri koranabuhanga ryageragejwe bwa mbere ku wa Kane, mu Ntara ya Guangdong iri mu Majyepfo y’u Bushinwa, mu Mujyi wa Guangzhou.

Iri koranabuhanga rifasha uryambaye kugurukira mu butumburuke bwa metero 200 uvuye ku butaka, akabasha kugenda ibilometero bine.

Icyo gisa nk’igikapu gifasha umuntu kuguruka, gikoresha ibikomoka kuri peteroli. Gifite ubushobozi bwo gufasha umuntu gufata feri, guhindura icyerecyezo, kugabanya umuvuduko no kuwongera, n’ibindi.

Nubwo iryo koranabuhanga ryageragejwe, ntiriramurikwa kuko ritarasuzumwa neza ku buryo rigira ubuziranenge buhagije bwo gutangira kwifashishwa n’abantu.


Spread the love