nyrass.jpg
Utuntu n'utundi

Senateri Nyirasafari Espérance yasabye imbabazi Perezida Kagame nyuma yo gukora Amahano

Spread the love

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirasafari Espérance, yitandukanyije n’imyumvire n’imigirire nk’iyerekeye “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’’, anasaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda, ku bwo kwitabira uwo muhango ndetse n’abandi bayobozi bawitabiriye bakomeje gusaba imbabazi.

Tariki 9 Nyakanga 2023 ni bwo mu Murenge wa Kinigi ho mu Karere ka Musanze habaye umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono. Witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z’umutekano n’abandi.

Ni igikorwa cyafashwe nk’ikigamije gucamo ibice Abanyarwanda nyamara baranyuze mu mateka nk’ayo yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byanatumye hategurwa Inama nyunguranabitekerezo ya FPR Inkotanyi, yahurije hamwe abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n’abayobozi ku rwego rw’igihugu i Rusororo ku Ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nyuma y’umunsi umwe ibaye, Senateri Nyirasafari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter asaba imbabazi ku makosa yakoze yitabira igikorwa cyo kwimika “Umutware w’Abakoono’’.

Yatangiye agira ati “Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI mukaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mbikuye ku mutima, mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ku makosa akomeye nakoze ubwo nitabiraga umuhango w’icyiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono”.’’

Yongeyeho ati :“… Nakoze amahano yo kwitabira ibirori byateguwe mu buryo bugaragaramo kwironda, ….

Yavuze ko nyuma y’ibiganiro ku bumwe bw’Abanyarwanda ku wa 23 Nyakanga 2023, yasanze yarakoze amahano ’yo kwitabira ibirori byateguwe mu buryo bugaragaramo kwironda’.

Yakomeje ati “Nk’umwe mu bahuye n’ingaruka zituruka ku macakubiri yaranze igihugu cyacu, nzi uburemere bwazo, ntabwo nari nkwiriye kurangara kugeza ku rwego rwo kwitabira igikorwa nka kiriya. Ingaruka zo kwibona mu moko nizo zabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.’’

Senateri Nyirasafari yemeye ko yakoze amakosa akomeye kuba ntacyo yakoze ngo aburizemo igikorwa cyo kwimika ’Umutware w’Abakoom’ kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yatanze ubutumwa ku Banyarwanda ko bakwiye kugendera kure ibikorwa bigamije kubacamo ibice.

nyrass.jpg

SOMA UBUTUMWA BWOSE HANO


Spread the love