Utuntu n'utundi

China: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yirukanwe shishi itabona

Spread the love

Mu Bushinwa, Ministri w’Ububanyi n’amahanga Qin Gang yakuwe ku mirimo ye asimbuzwa Wang Yi yari yarasimbuye kuri uwo mwanya. Nta cyatangajwe cyerekeye impamvu y’izo mpinduka.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri mu masaha yaho, ntiryavuze impamvu Qin yakuwe ku mirimo ye.

Gusa izi mpinduka zije nyuma y’igihe cy’ukwezi atagaragara mu ruhame, n’ibihuha binyuranye bivuga ku buzima bwe bwite n’abakeba be mu bya politike.

Iyi ministeri ntiyavuze uko Qin yaba amerewe cyangwa aho aherereye mu rwego rwo kubahiriza amahame y’ishyaka rya gikomunisti riri ku butegetsi, ku byerekeye kutivanga mu buzima bwite bw’umuntu.

Ntibyoroshye kandi guhita hamenyekana imvano y’izi mpinduka amashirakinyoma muri iki gihugu inzego za politike zitamenerwamo kandi ubwisanzure bw’itangazamakuru bukaba bugerwa ku mashyi.

Quin akuwe ku mirimo ye mu gihe politike y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yari mu bihe by’inkundura yo kugira ijambo rihamye mu ruhando rw’amahanga kandi yari ku isonga yabyo.


Spread the love