UncategorizedUrukundo

Igitera abantu kumatana igiye batera akabariro n’icyo wakora igihe bikubayeho

Spread the love

Si ubwa mbere wumvise inkuru y’abantu bamatanye igihe bari mu gikorwa cy’imibonano dore ko byigeze kubaho mu mujyi wa Kigali aho havuzwe inkuru y’umugabo wigeze guhura n’impanuka yo kumatana n’umugore bateraga akabariro i Gikondo. Iyi nkuru yahuruje abantu batabarika baje kureba ayo mahano, bituma ndetse polisi ihaguruka ijya kurinda umutekano w’abavugwaga ko bamatanye n’uwabari bahuruye baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Mu basoma iyi inkuru birashoboka ko hari abo byabayeho, bakaba batanga ubuhamya. Hari abafite inshuti byabayeho. Hari n’abandi byabaye ku baturanyi bigasakuza bakajya kwirebera.

Iyi mpanuka rero yo kumatana ku bantu bakorana imibonano mpuzabitsina (syndrome du pénis captif), ngo ibaho koko, ariko ngo iba gakeya cyane nkuko byemezwa n’abaganga.

Nkuko bisobanurwa Dr Sylvain Mimoun, umuhanga mu bijyanye no kuvura imyanya myibarukiro, ngo iyi mpanuka iterwa n’ukwikanya kw’imikaya ikikije igitsina cy’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, bityo bigatuma ibitsina byombi bimatana. Zimwe mu bitera iki kibazo ubundi tuzi cyane ku mbwa zisenzanya ntizizwi neza zose ariko ngo gishobora guterwa n’ubwoba bw’umugore ashobora kugira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Bamwe bavuga ko biterwa n’amarozi cyangwa imyuka mibi iba yohererejwe abo bantu batera akabariro, akenshi baba biyibye. Ariko hari abandi benshi, batekereza ko ibyo bintu bitabaho, ari amakabyankuru. Nyamara, nk’uko Ikinyamakuru “Santé Jeunes” na cyo kibivuga, kumatana ni ibintu bifite ibisobanuro mu buryo bwa “science”. Nubwo bwose ari imbonekarimwe.

Iki kinyamakuru na cyo kivuga ko hari abagore bamwe na bamwe, mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, bagira ibyishimo byinshi mu gihe cyo kurangiza (extreme orgasme). Ibi iyo bibaye imyanya myibarukiro y’imbere y’umugore irinyeganyeza (contractions), ikegerana ku buryo ishobora gufatira igitsina cy’umugabo cyane cyane iyo ibyo bibaye umugabo atararangiza, igitsina kigifite umurego.

Uko gufatirwa kw’igitsina gabo mu gitsina gore, mu rurimi rwa’Igifaransa babyita “penis captivus cyangwa penis prisonnier” (igitsina cyagizwe imfungwa). Iki kinyamakuru kivuga ko ubusanzwe, bimara hagati y’iminota 15 na 40 bikimatiriye.

Wakora iki igihe bikubayeho?

N’ubwo abo bibayeho bose bahita bagira ubwoba bwinshi, burya ngo ikintu cya mbere ni ugutuza, ugategereza nta bwoba. Bigeraho bikamatanuka. Kugerageza gukurura uvananamo igitsinagabo ku mbaraga, ni bibi cyane. Usibye ko bishobora kubabaza umugore, bishobora gutuma bimatana kurushaho.

Mu gihe hashize iminota isaga 40 bigifatiriye, umuti wa mbere ni uguseseka urutoki gahoro gahoro werekeza inyuma mu kibuno cy’umugore, ukarugumishimamo umwanya muto. Ibyo bituma ya myanya y’imbere y’umugore yari yafatiriye, irekura (decontractions), ku buryo noneho igitsinagabo gishobora kuvamo nta ngorane.

Si ngombwa kuvuza induru no guhuruza abantu ngo babajyane kwa muganga. Avuga ko ari ibintu byoroshye cyane, ngo ni ugushyira urutoki mu kibuno cy’umugore maze bigafasha igitsina cye kwifungura kikarekura icy’umugabo.
Iyo ubwo buryo bwanze bigakomeza kumatana, ni ugutumaho Imbangukiragutabara (ambulance) ikabajyana ku bitaro biri hafi. Biravurwa bigakira.


Spread the love