2-434.jpg
Imyidagaduro

Kiyovu Sports yerekanye ibihanyaswa 7 imaze kugura, Umunyemari Juvenal yongera kwikomanga ku gituza – AMAFOTO

Spread the love

Nyuma y’uko Kiyovu Sports ikoze impinduka zikomeye igasezerera abari abakinnyi n’abayobozi bayo yerekanye abakinnyi barindwi bashya, izakoresha mu mwaka w’imikino utaha.

Umuhango wo kwerekana aba bakinnyi wabereye ku Biro by’iyi kipe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Kamena 2023.

Aba bakinnyi berekanwe na Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal. Barimo Myugariro Kazindu Guy wavuye muri Gasogi United; Rutahizamu w’Umunye-Congo, Jérémie Basilua; Umunya-Angola, utaha izamu, Fofo Cabungula; Rutahizamu w’Umunya-Liberia, Obediah Freeman, Abagande batatu, Kalumba Bryan, Mulumba Suleiman n’Umunyezamu Emmanuel Kalyowa.

Abakinnyi berekanwe ntibarimo Umunyarwanda Niyonzima Olivier “Seif” wasinyishijwe hutihuti ku mugoroba wo ku wa 24 Nyakanga 2023 na Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis ’Général’ kubera igitutu nyuma y’uko yageraga amajanja n’abakeba barimo Rayon Sports na Police FC.

Abajijwe ku nkuru zakurikiye isinya rya Seif rishobora kuba ryaciye ibice mu buyobozi bwa Kiyovu Sports, Mvukiyehe yatangaje ko byatewe n’uko bamurwaniraga n’andi makipe.

Yagize ati “Agakino ka hano ku isoko ry’abakinnyi murakazi, umara kuganira n’umukinnyi mu kanya ukabona asinye ahandi. Kuba rero yasinyishijwe n’Umuryango nta makosa arimo kuko ibiganiro uko byagiye bigenda twembi twari tubizi. Uyu munsi nshobora kubasinyisha, ejo Umunyamabanga akabasinyisha, ibyo byose biterwa n’uko ikipe yabiteguye.”

Nyuma yo kwerekana abakinnyi bashya, yashimangiye ko Kiyovu Sports izaba ari ikipe ikomeye, izatanga akazi kuri ba mukeba.

Yakomeje ati “Turi ikipe yaguze kandi igurana imbaraga nyinshi. Twaguze abakinnyi bafite ubunararibonye n’ibigwi biri hejuru, twibanda ku bakinnyi bafite imyaka iringaniye kubera uruhande rw’ubucuruzi.”

“Umukinnyi ufite mu myaka makumyabiri n’undi tumugura ngo agaragaze ibyo ashoboye nyuma tumugurishe ahandi.”

Nyuma y’abakinnyi Kiyovu Sports yerekanye biteganyijwe ko hari abandi izinjiza mu ikipe ngo ikomeze kwiyubaka.

Mvukiyehe ati “Hari abandi basigaye muzabona amazina yabo mukikanga, barimo Umunya-Sénégal ukina hagati mu bayobora umukino, azagera hano tariki 2 Kanama kuko Shampiyona yabo izarangira mu mpera z’iki cyumweru n’abandi nka batatu ntari buvugire hano.”

Uyu mushoramari wakujije imvugo yo gutitiza Umujyi wa Kigali nyuma yo kongera gusubiza Kiyovu Sports nubwo atarabasha kuyihesha Igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka 30 ishize, yaciye amarenga ko atarateshuka kuri icyo cyerekezo.
Yagize ati “Umujyi wakagombye kuba waratitiye ukurikije amazina n’abo mumaze kwibonera hano.”

“Wambwira muri ba rutahizamu bose baje ufite ibigwi nk’iby’uyu Munya-Angola [Cabungula]? Wavuze ko ba mukeba bari kwiyubaka, wangereranyiriza muri ba mukeba uwazanye ba rutahizamu babiri nk’abo maze kubereka hano? Mutegereze tugiye kuba ikipe ifite abakinnyi bakomeye hano muri Shampiyona.”

Kiyovu Sports yasezereye abakinnyi 15 n’abatoza bayo bayihesheje umwanya wa kabiri muri Shampiyona y’umwaka ushize iri kubaka ikipe yizeye ko izahangana mu mwaka utaha nyuma y’icyizere cyo kuzamurirwa umubare w’abanyamahanga bakava kuri batanu bakagera kuri barindwi.

DORE BAMWE MU BAKINNYI KIYOVU SPORTS IMAZE KWIBIKAHO

2-434.jpg4-266.jpg5-195.jpg6-139.jpg7-119.jpg8-86.jpg9-68.jpg


Spread the love