UncategorizedUrukundo

Abagore: Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutera umugabo wawe kwikundira undi mugore. Nyinshi muri zo ushobora kuzirinda

Spread the love

Abagabo bubatse rimwe na rimwe bisanga bakunze abandi bagore kandi bafite isezerano rigaragaza ko bashyingiranwe ndetse rimwe na rimwe bakaba baragize ababakomokaho ariko bakisanga bari mu rukundo n’abandi bagore , gusa biterwa n’impamvu zitandukanye.

Urukundo rurizana kandi mu byukuri rugira ibyarwo,gusa biratangaje uburyo umuntu wamaze gushinga urugo yifuza gukunda undi mugore nk’uko bamwe bavuga ko ari ubuhemu.

Kuba umugabo yisanga atangiye gukunda undi mugore bishobora guterwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo kuba yaragushatse atagukunda hari ikindi akurikiye,kuba yarashatse umugore amukunda akamubera mubi,kugirwa inama mbi n’inshuti mbi zikaba zagusenyera,guharara,kubaho nta ntego n’ibindi.

Ikinyamakuru Marriage.com ubwo cyagarukaga ku bimenyetso bigaragaza umugabo watangiye gukunda undi mugore,yatangaje ko abagabo bashukwa cyane n’ibyo babona kurusha abagore.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko umugore wamaze kugera mu rwe bimugora gufata umwanzuro wo gukunda undi muntu,nyamara umugabo bishobora kuba byihuse.

Kivuga kandi ko kuba umugabo yakunda undi mugore bidasobanuye ko yanze umugore we, ahubwo ko biterwa n’ibimukuruye bishobora no kurangira mu kanya gato cyangwa bikaba byamutwara burundu akaba yata n’urugo.

Umugabo wubatse ashobora gukururwa n’undi mugore kubera impamvu zitandukanye.

Muri izi mpamvu harimo kutanyurwa mu rushako cyane cyane ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina,bishobora gutuma umugabo akururwa n’abandi bagore, akabakunda bitewe n’uburyo bagaragara, bikaba byarangira aryamanye nabo.

Bavuze ko kandi umugabo ashobora kumva akururwa n’undi mugore bitewe n’imico myiza atabona ku wo bashakanye, bikaba byatuma agenda amukunda.Ibi bigaruka ku bantu bashakana bahisha kamere zabo n’imico yabo kugira ngo batabura abo bakunda, ariko bikarangira bababuze baramaze kubana.

Ibitekerezo biciriritse nabyo biri mu byatuma umugabo agenda atakariza icyizere ku mugore we, bityo akaba yakururwa n’ibitekerezo bizima akuye mu bandi bagore baganira bikaba byatuma yisanga yakunze undi mugore. Abagabo nubwo bashobora gukosa, bakunda umugore ufite icyerekezo, umugore ureba kure kandi nawe ufite ubushobozi bwo kwitekerereza.

Iyo uri wa mugore wicara ukarindira gukora ibyo umugabo akubwiye akubona nk’umunyantege nke ndetse agatangira kubona ko yibeshye ubwo yagushakaga, iyo rero ahuye n’ufite iyo mico imwubaka kumukunda biroroha.

Kimwe mu bindi bintu bituma umugabo yikundira abandi bagore ni igihe umugore we bashakanye yahindutse nabi mu bigaragara.

Urugero rwa hafi, umugabo yagukunze usa neza, mumaze gushakana ibyawe byose bihinduka umwanda,icyo gihe akururwa n’abandi bagore basa neza.Ni byiza gukomeza gusa neza mu maso y’umugabo mwashakanye akabura impamvu zo kwifuza abandi basa neza .

Nibyiza gufata umwanzuro wo gushakana n’umuntu ukunda,kuko amafaranga, icyubahiro,n’ubwiza byashira, ariko urukundo rwa nyarwo ntirushira ariko rurasigasirwa na nyuma yo kubana.


Spread the love