UncategorizedUrukundo

Umugabo ari mu gahinda nyuma yo gusanga mu bana 3 umugore we yabyaye umwe gusa ari we we

Spread the love

Umugabo witwa Ijimakiwa Dayo ukomoka muri Nigeria, yarize ayo kwarika nyuma yo gukoresha ikizamini cya DNA n’abana be,agasanga umugore we yarabyaye abana 2 hanze akamubeshya ko ari abe.

Nyuma y’imyaka 12 abana n’umugore we,Dayo yafashe umwanzuro wo kujya gukoresha ibizamini bya DNA ngo arebe ko abana batatu yareraga ari abe kuko yakekaga umugore we ko amuca inyuma,ibisubizo byemeza ko umwe gusa ariwe babyaranye.

Dayo yavuze ko yafashe umwanzuro wo gukoresha ibizamini bya DNA kuko ngo yakundaga gushwana n’umugore we bagatandukana hamara igihe bakongera bagasubirana ariko uyu mugore akaza atwite ndetse akamubwira ko mbere yuko batandukana yamuteye inda.

Dayo abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook ku munsi w’ejo, yavuze ko yashyingiranywe n’umugore mubi kuko ngo mu bahungu 2 n’umukobwa umwe yari azi ko yabyaranye n’umugore we, umukobwa ari we gusa bahuje DNA.

Uyu mugabo yavuze ko uyu mugore yamwibye miliyoni y’ama Naira akoreshwa muri Nigeria ayajyanira uyu mugabo akeka ko yamuteye inda, hashize igihe imiryango irabahuza barongera barabana ariko ngo uyu mugore akamutuka ndetse akamusuzugura cyane.

Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo kuneka umugore we no gusuzuma abagabo akunda kugirana imishyikirano nabo, yafashe umwanzuro wo kujya gupimisha DNA z’abana be.

Yapimishije umwana wa mbere w’umuhungu ufite imyaka 11 asanga si uwe, ajya kuwa kabiri w’umukobwa we barahuza ariko uwa 3 ntibahuza.

Uyu mugabo yasabye ibisobanuro uyu mugore we amubwira ko niyita ku bya DNA biramutesha umutwe akibabariza umutima gusa.

Uyu mugore ngo yaramubuze we n’abana be gusa yashyize hanze ubu buhamya kugira ngo abantu bamushake amusubize umukobwa we.


Spread the love