ariea.jpg
Imyidagaduro

Haracyekwa gusubirana! Ifoto ya Ariel na Juno ikomeje kurikoroza

Spread the love

Abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari mu bakomeje kukanyuzaho muri iyi minsi mu muziki w’u Rwanda ndetse bakavugwaho no kuba barigeze kuba mu rukundo kuko bari bameze nk’agati k’inkubirane, aba bombi baciye amarenga ko ibintu atari shyashya hagati yabo muri iyi minsi.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane mu mpeshyi ya 2021 bihagarara mu mu Ukuboza kwa 2021 nyuma y’amezi atandatu bakangaranya imbuga nkoranyambaga.

Imbuga nkoranyambaga zongeye gukangarana ubwo Ariel Wayz yashyiraga hanze ifoto nshya imugaragaza ari kumwe na Juno Kizigenza.

Ni ifoto yaherekejwe n’amagambo y’Icyongereza agira ati ‘Home Away From Home’ imvugo ikoreshwa iyo umuntu agaragaza ko ari ahantu hamunyuze cyane mbese ameze nk’uri imuhira.

Iyi ni ifoto yateje impagarara ituma bamwe batangira kwibaza niba koko baba basubiranye mu rukundo cyangwa ari umushinga mushya bafitanye.

Bamwe mu nshuti za hafi z’aba bombi zatwemereye ko iyi foto yafashwe muri Nyakanga 2023 ndetse ibimburira imishinga mishya bafitanye muri iki gihe kandi hari imaze igihe ikorwa.

Uwaduhaye amakuru agira “Ubundi nubwo benshi bazi ko badacana uwaka ariko mu busanzwe ntakibazo bafitanye pe! Iriya foto yanafashwe muri uku kwezi kandi ni kimwe mu bigize imishinga bafitanye.”

“Biriya yanditse sinahita nerura ko ari indirimbo bafitanye ariko hari byinshi bafitanye, mwibuke ko mu mpera z’umwaka bazajya i Burayi, muhumure bazabitangariza gusa bo ubwabo ntakibazo bafitanye icyo mukimenye.”

ariea.jpg
Ifoto ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga yashyizwe hanze na Ariel Wayz

Kuri ubu Ariel Wayz na Juno Kizigenza bagiye guhurira mu bitaramo bizazenguruka u Burayi mu mpera z’uyu mwaka.

Ni ibitaramo twamenye ko aba bahanzi bari kubifashwamo na sosiyete isanzwe itumira abahanzi mu Bubiligi, Fusion Events.

Inkuru z’itandukana ryabo zakurikiwe n’indirimbo zavuzweho guterana amagambo hagati y’aba bombi. Izo zirimo “Good Luck” ya Ariel Wayz na “Urankunda” ya Juno Kizigenza.


Spread the love