Imyidagaduro

Miss Muheto yakuwe ku rutonde rw’abazahatanira Miss World

Spread the love

Nshuti Divine Muheto wambaye ikamba rya Miss Rwanda imyaka igera kuri 2, yakuwe ku rutonde rw’abakobwa bagiye guhagararira ibihugu byabo muri Miss World igiye kuba ku nshuro 71.

Muri Kamena 2023 ni bwo Ubuyobozi bw’Irushanwa rya Miss World bwari bwatangaje ko ku nshuro yaryo ya 71 rigiye kongera kuba, ndetse Muheto yari mu bakobwa bagombaga kwitabira.

Kuri iyi nshuro uyu mukobwa yamaze gukurwa ku rutonde rw’abazitabira.

Biravugwa ko impamvu Miss Muheto yagiwe guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa ari uko yagombaga kwitabira abifashijwemo n’imwe muri sosiyete zisanzwe zitegura amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda kandi Rwanda Inspiration Back Up yagombaga kumufasha, ikaba yarahagaritswe kubera ibibazo bya Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] wayitangije uri mu manza kubera ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda.

Ngo hari indi sosiyete itegura amarushanwa y’ubwiza yari igiye guhabwa uburenganzira bwo kohereza umukobwa muri Miss World uyu mwaka ari nayo yari kohereza Muheto ariko ntibyakunze kubera ko itabashije kumvikana n’uyu mukobwa ndetse ihita ireka gukomeza kuvugana n’abategura Miss World.

Irushanwa rya Miss World 2023 byari biteganyijwe ko rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ubuyobozi bwaryo bwahise bwanzura ko rigomba kubera mu Buhinde mu mpera z’uyu mwaka.

Iri ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza atanu akomeye ku Isi arimo na Miss Earth, Miss Universe, Miss Supranational na Miss International. U Buhinde bugiye kwakira iri rushanwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka 27 yari ishize butaryakira kuko ryaherukaga kuhabera mu 1996.

Umuyobozi wa Miss World, Julia Morley, aheruka kuvuga ko bishimiye ko rigiye kubera mu Buhinde, igihugu yasuye mu myaka 30 ishize.

Ni ku nshuro ya 71 rigiye kuba aho rigaragaza imico itandukanye y’ibihugu 130 bizaba bihagarariwe, birimo n’u Rwanda cyane ko Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022 ari mu bakobwa bari ku rutonde rw’abazaryitabira.

Aba bakobwa bazamara ukwezi mu Buhinde. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba hagati ya Ugushyingo na Ukuboza 2023.

U Rwanda rumaze kwitabira Miss World inshuro eshanu. Ku ya mbere mu 2016 rwahagarariwe na Miss Mutesi Jolly, mu 2017 hagenda Miss Iradukunda Elsa, 2018 rwahagarariwe na Miss Iradukunda Liliane, mu 2019 ruhagararirwa na Miss Nimwiza Meghan.

Mu 2020, Covid-19 yakomye mu nkokora iri rushanwa, Miss Naomie Nishimwe ntiyagenda, hanyuma mu 2021 hagenda Miss Ingabire Grace.


Spread the love