UncategorizedUrukundo

Dore ibimenyetso simusiga byakwereka ko umukobwa akubeshya urukundo

Spread the love

Urukundo ruba rwiza hagati ya babiri iyo bakundana by’ukuri ndetse bizerana kandi batabeshyanya. Gusa biba bibi iyo hari umwe mu bakundana ubeshya mugenzi we, ntamubwize ukuri. Iyo bimeze gutyo, biba birutwa no kutajya mu rukundo.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, hari bamwe batazi uko watahura umuntu ukubeshya ko agukunda kandi akuryarya. Muri iyi nkuru tugiye kuvuga ku bimenyetso umukobwa ashobora kugaragariza umuhungu bikamwereka ko atamukunda, n’iyo yaba amubwira ko amukunda.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Elcrema gitanga inama ku rukundo mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “9 signs she doesn’t love you, even if she says she does”, “Dore ibimenyetso 9 bizakwereka ko umukobwa atagukunda n’ubwo we yaba akubwira ko agukunda”.

1. Nta gishyashya akora

Urukundo ntabwo ari ukubivuga gusa, rimwe na rimwe ni ngombwa kugira ibikorwa bigaragaza ko umuntu mukundana akwitayeho. Hahandi atakwemera ko mugendana no mu nzira. Umukobwa rero utagukunda, iteka usanga nta kintu na kimwe akora byibura ngo ubibone.

2. Iteka ahora yigira ntibindeba

Wa mukobwa wumva ko ibintu byose ari wowe bireba, agahora avuga gusa ngo aragukunda nyamara ntanabigaragaze, uwo ntabwo aba agukunda. N’iyo yaba afitemo ama unite yo guhamagara nta munsi n’umwe yaguhamagara, nyamara wowe buri gihe uhora umuhamagara, ndetse n’ubwo wamwoherereza ama unite ntuzigera wumva aguhamagaye, azategereza ko ari wowe umuhamagara. Niba ufite umukobwa umeze gutyo, tangira ukeke ko atagukunda.

3. Ntuzabona agira ibyiyumviro by’urukundo

Iyo abantu bakundana, habaho ibyiyumviro by’imitima yabo bikururana. Hari igihe uba ubona umukobwa mukundana nta emotion z’urukundo agira, mwaba muganira ukabona ntakwitaho, mbese ugasa nk’aho uganira n’umuntu mutaziranye. Umukobwa umeze gutya rero hari igihe aba atagukunda n’ubwo yaba abikubwira mu magambo ariko nta biba bimurimo, ashobora kuba hari ibintu yagukunzeho.

4. Aba afatafata

Nubona umukobwa akubwira ko agukunda ukabona ntashikamye hamwe, arajarajara mu bandi bahungu benshi, uwo ntuzafate ko agukunda n’ubwo yaba abikubwira buri munsi ko agukunda, kuko iyo ukunda umuntu by’ukuri umushikamaho, ukumva ko nta wundi wamuruta.

5. Ahora agira impamvu zidashira

Umukobwa muzaba mukundana ukumva ahorana impamvu zidashira ndetse rimwe na rimwe zidasobanutse, akubwira ngo impamvu yishe gahunda mwari mufitanye ni izi, mbese ugasanga ahorana ukwisobanura kwinshi ibyo twita excuses nyinshi, uwo uzatangire kumukeka ko yaba atagukunda n’ubwo yaba abivuga kenshi.

6. Ahora ashaka ko umukorera byinshi ariko we agakora bike

Bene aba bakobwa uzasanga ahora agusaba ko wamukorera byinshi, ariko we ntagire nta kimwe yakora kugira ngo urukundo rwanyu rutere imbere. Ni hahandi azahora yifuza ko wamuhamagara buri munsi, ariko we ntanaguhamagare na rimwe. Aba yifuza ko umuha isi yawe nyamara we adashaka kuguha isi ye.

7. Urukundo rwanyu ntabwo ari cyo kiza imbere kuri we

Burya ikintu uha agaciro ni nacyo kiza mbere ya byose. Umukobwa rero ukubwira ko agukunda ariko ntabihe agaciro ngo ubone yabihaye umwanya, hari igihe aba akubeshya. Ibaze nawe nk’umukobwa wasaba umwanya wo kuganira ku by’urukundo rwanyu akakuburira umwanya, amezi nk’atanu agashira. Ese ubwo uwo mukobwa aba agukunda? Nibikubaho uzabigenzure neza.

8. Arikunda cyane

Umukobwa utagukunda by’ukuri ahora akwereka ko yikunze cyane imbere yawe, n’iyo wowe waba umwereka ko umukunda cyane. Ahora yifuza ko ibyerekeranye n’urukundo rwanyu byerekera kuri we. Iteka ahora yumva ibyiza byo mu rukundo byakwerekera kuri we gusa. Aharanira ko inyungu z’urukundo ziba ize kurusha umuhungu. Iki rero nacyo ni ikimenyetso kizakugaragariza ko umukobwa atagukunda.

9. Gukunda abandi bahungu

Hari umukobwa uba akubwira ko agukunda bihebuje ariko wowe ukabona yikundira abandi bahungu, wagira ngo uramubajije akakubwira impamvu zidasobanutse, akenshi ntabwo aba aha urukundo rwanyu agaciro, aba abifata nk’ibintu bidakomeye. Niba rero umukobwa ameze gutyo, ashobora kuba atagukunda bya nyabyo.

Niba rero ufite umukobwa akaba akubwira ko agukunda by’ukuri ariko ukaba umubonaho ibi bimenyetso, witonde ugenzure neza ashobora kuba atagukunda bya nyabyo.


Spread the love