Utuntu n'utundi

Umusirikare w’u Rwanda n’umusirikare wa RDC bafatiwe ibihano n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi

Spread the love

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wavuze ko wafatiye ibihano abantu icyenda, barimo Captain Niragire Jean Pierre wo mu ngabo z’u Rwanda na Colonel Salomon Tokolonga wo mu za Congo.

EU mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko abo yafatiye ibihano ibashinja “ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu no gukorera ihohotera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gukomeza amakimbirane yitwaje intwaro no [guteza] umutekano muke n’imidugararo muri RDC.”

Captain Niragire Jean Pierre uzwi nka Gasasira yafatiwe ibihano na EU, nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka yagaragaye ku rutonde rw’abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda bashinjwa guha ubufasha M23 na raporo y’impuguke za Loni.

Iyi raporo ivuga ko mu basirikare b’u Rwanda boherejwe kurwana muri RDC harimo abo muri brigade za 201 na 301 n’abo muri ‘special forces’ bari “bayobowe na Captain Niragire Jean Pierre (alias Gasasira) woherejweyo mu butumwa bwihariye kuva muri Gicurasi.”

Inzobere za Loni muri raporo yazo zavuze ko “Gasasira yahabwaga amabwiriza ava kuri Major General Ruki Karusisi, umugaba w’umutwe w’ingabo zidasanzwe.”

Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye muri Kamena yagaragaje ko abakoze iriya raporo babogamiye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi raporo ku rundi ruhande yanagaragaje ko hari abasirikare bakuru bo mu ngabo za Congo bakorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR, barimo Colonel Salomon Tokolonga wafatiwe ibihano.

Raporo yagaragaje ko uyu yari ashinzwe guhuza impande zombi (FARDC na FDLR) no kugeza intwaro kuri izo nyeshyamba.

Abandi bafatiwe ibihano barimo abagize imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo nka M23, Twirwaneho, ADF, APCLS, CODECO/ALC na FDLR/FOCA.

Ibihano bafatiwe birimo kuba batemerewe gukorera ingendo mu bihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi, ikindi imitungo babifitemo ikaba igomba gufatirwa.

Hejuru abaturage bakomoka mu bihugu bigize EU ndetse n’ibigo by’ubucuruzi byaho babujijwe kugira amafaranga baha bariya bahanwe.

EU yavuze ko izakomeza gukurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo ishobora kugira abandi bantu bahonyora uburenganzira bwa muntu, abenyegeza amakimbirane yitwaje intwaro, abateza umutekano muke ndetse n’ababiba urugomo.

Ababangamira amatora ateganyijwe muri Congo mu Ukuboza uyu mwaka umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wavuze ko na bo uzabahana, nyuma y’uko no kuba hari 15 ushinja iki cyaha wamaze guhana.

SRC: Umuryango


Spread the love