capture 5115011659638441
Ubuzima

Dore iminota igikorwa cyo gutera akabariro kigomba kumara n’uko wabigenza ngo utangiza mu isegonda rimwe

Spread the love

Abantu batandukanye bibaza ku gihe igikorwa cyo gutera akabariro kimara mu gihe cyagenze neza ,iyo urebye inyandiko ziri hirya no hino usanga nta gihe cya nyacyo bavuga cyangwa ugasanga baranyuranya ,bamwe bati iminota 8 , abandi bati iminota 15 ,abandi bati 30 ,ugasanga nta gihe wakwemeza neza gihamye .

usanga kandi abantu batamenya neza igihe igikorwa cyo gutera akabariro gitangirira ,hari abibwira ko gitangira mu gihe igitsinagabo cyinjiye mu gits1ina cy’umugore ubwo kigakomeza kugera bose ku mpande zombi barangije .

abandi bo ugasanga bakubwira ko igikorwa cyo gutera akabariro gitangira kuva mu gihe mwatangiye gutegurana , gukomeza umugabo atangiye kwinjiza igits1ina mu gits1ina cy’umugore kigasoreza bombi barangije.

Muri iyi myumvire itandukanye ukuri kuri hehe?

Ikinyamakuru cya Medicalnewstoday.com dukesha iyi nkuru kivuga ko hari ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 buza kugaragaza ko igikorwa cyo gutera akabariro kimara iminota 5.4 , kikabarwa uhereye cya gihe umugabo yatangiriye kwinjiza igits1ina cye mu gutsina cy’umugore ariko ubu bushakashasti bwashidikanyijweho na benshi.

Mu nyigo ndende yakozwe mu mwaka wa 2005 ,nabwo yagaragaje ko igikorwa cyo gutera akabariro gishobora kumara kuva ku masegonda 33 kugeza ku minota 44 ariko muri rusange ijanisha rya bose rigahuriza ku minota 5.4 ( ihuza naya bwa bundi bwakozwe mu mwaka wa 2015 ) ariko nabo babaze iyo minota bahereye igihe umugabo yatangiye kwinjiza igitsina cye kugeza arangije .

gusa abanenze ubu bushakashatsi bavuga ko kurangiza nyuma y’amasegonda 33 . icyo gihe igikorwa cyaba cyagenze nabi.

Mu mwaka wa 2008 ,hakozwe ubushakashatsi mu Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada aho abaganga bavura ibijyanye no gutera akabariro (sex therapist ) babazwaga ku gihe cya nyacyo gutera akabariro bikwiye kumara.

mu byavuye mu bushakashatsi hagaragayemo ibyiciro 34

Abantu barangiza bamaze iminota 3 batera akabariro ariko bavuga ko uyu aba agomba kureba muganga
abarangiza hagati y’iminota 3-7 ,aba bo ngo biba ari byiza kandi ni igihe gihagije
abarangiza hagati y’iminota 7-13 .ababo ni igihe gihebuje ngo akdni ku mpande zombi biba bihebuje
abarangiza hagati y’iminota 10-30 ,aba baganga bavuga ko iki gihe ari kinini cyane bikabije.

Mu bushakashasti buheruka bwakozwe mu mwaka wa 2020 bwagaragaje ko mu gihe gutera akabariro byagenze neza ,ubundi bigomba kumara iminota 13.41 ,iki gihe ni cyo abantu benshi bahurizaho .

Ibintu bigena igihe gutera akabariro bigimba kumara muri rusange ,hari ibintu bituma gutera akabariro bishobora gutinda cyangwa mukarangiza vuba ,bikamara igihe gito birimo

Uburyo muteramo akabariro
Igihe mwamaze mutegurana
aho mwatereye akabariro
ubuzima bwawe muri rusange
imyaka
nibindi…

Dore ibintu wakora bigatuma igikorwa cyo gutera kimara umwanya munini

  • kuba muhagaritse igikorwa ,umugabo agakuramo igits1ina mu gihe mwari mwumvise umwe agiye kurangiza
  • Kuganira mu gihe mutera akabariro
  • Gukorakora rugongo bituma umugore arangiza vuba
  • gutegura bihagije mbere yo kwinjira mu gikorwa nyirizina.
  • Guhumeka winjiza umwuka cyane (deep breath ) bituma utinda kurangiza.

Dusoza

Muri rusange nta gihe cya nyacyo gutera akabariro bigomba kumara ngo bibe byagenze neza ,mu gihe mwese mwakoze icyo gikorwa mukarangiza ,byaba byamaze iminota 5 cyangwa iminota 10 ariko mwese mwaryohewe biba byagenze neza.

burya nta muntu ukwiye gupima ibyishimo byawe kuko mu mubiri byose birahindagurika ,uyu munsi ushobora kurangiza umaze iminota 5 mu gikorwa ,ejo ukazarangiza umaze iminota 8 mu gikorwa ,ariko mu gihe mwese mwabashije kurangiza no kuryoherwa ibyo biba bihagije .


Spread the love