Indwara & Imiti

Byinshi ku ndwara y’ishaza ifita ijisho ikanatera ubuhumyi iyo itavuwe

Spread the love

Ishaza ni indwara y’amaso y’amaso ifata gace k’imbere mu jisho kameze nk’akarahuri(lens ) kakira amashusho iyo tureba.

Iyo umuntu afite uburwayi bw’amaso bw’ishaza ka gace karagenda kakazibiranywa n’ibimeze nk’igihu ari nabyo bituma umuntu atabasha kubona cyangwa agahuma burundu .

Hari n’abavuga ko indwara y’ishaza , ari mu gihe imboni y’ijisho iba yarangiritse cyangwa idakora neza , ariko sibyo . imboni yangiritse nayo ishobora gutera ibindi bibazo by’amaso ariko bitari ishaza .

Nanone hari abagereranya indwara y’ishaza n’agakoko ngo kaba kari mu jisho ariko nabyo sibyo ahubwo imboni nuko agace kameze nk’ikirahuri ko mu jisho kaba gashaje cyangwa akarajemo ibimeze nk’ibihu .

Ishaza : Indwara y’amaso itera ubuhumyi iyo itavuwe hakiri kare (Ibimenyetso byayo n’impamvu ziyitera )

Indwara y’Ishaza ni iki ?

Mu buryo busanzwe , mu maso ya buri muntu , habamo agace gato imbere mu jisho kameze nk’akarahuri , kanagereranywa nka lens za camera , nabwo ku muntu nabwo kafatwa nka camera .

Aka gace niko kabasha gukurura amashusho tureba , kifashishije imirasire y’urumuri yinjira mu maso , iyo mirasire niyo iba inafite ishusho ya nyayo y’ikintu turimo kwitegereza .

Iyo ako gace ko mu jisho kajeho ibintu bimeze nk’ibihu , bikagapfukirana , nibyo bitera indwara y’ishaza.

Ishaza :Indwara y’amaso itera ubuhumyi iyo itavuwe hakiri kare (Ibimenyetso byayo n’impamvu ziyitera )

Ibimenyetso by’indwara y’ishaza

  • Hari ibimenyetso bitandukanye byakwereka ko ushobora kuba ufite indwara y’ishaza birimo
  • Kutabona neza , kureba ibisa n’ibihu
  • Kureba ishusho imwe ,ukayibonamo amashusho abiri
  • Kubangamirwa no kureba mu rumuri
  • hari n’igihe amabara amwe namwe bikugora kuyatandukanya

Ni iki gitera indwara y’ishaza ?

Cyane cyane imyaka niyo nyirabayazana wiyi ndwara . indwara y’ishaza ikunze gutangira kwibasira abantu barengeje imyaka 40 .

Ariko ahanini abantu barengeje imyaka 60 nibo bibasirwa n’indwara y’ishaza

Gusa hari zindi mpamvu zishobora ku kongerera ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara zirimo :

  • Kuba mu muryango wawe harimo umuntu warwaye cyangwa ufite indwara y’ishaza
  • Kuba usanzwe ufite indwara ya diyabete
  • kuba unywa itabi
  • Kuba wakomeretse mu jisho cyangwa wabazwe mu jisho
  • Kumara igihe kinini uri ku izuba ry’igikatu kandi nta lunette zirinda amaso yawe
  • Kuba warakoresheje imiti yo mu bwoko bwa corticosteroid igihe kirekire .

Ibi tuvuze haruguru , bikongerera ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara , ari sibyo biyitera .

Ni gute basuzuma indwara y’ishaza?

Umuganga w’amaso ashobora gusuzuma indwara y’ishaza ku buryo bworoshye aho akora ikizamini kireba imbere mu jisho bigahita bigaragara.

  • Mu gihe mfite ,indwara y’ishaza nakwitwara nte ?
  • Mu gihe usanze ufite indwara y’ishaza , ukwiye
  • kurinda amaso yawe izuba
  • Kureka kunywaitabi
  • kwirinda gutwara imodoka mu ijoro
  • Kwivuza neza izindi ndwara ufite nka diyabete

Uko bavura indwara y’ishaza

Umuti wa mbere wo kuvura indwara y’ishaza ni ukuribaga (cataract surgery) .

Ariko mu gihe ishaza ritarakura ushobora gukoresha indorerwamo z’amaso kugira ngo urusheho kubona neza .


Spread the love