Utuntu n'utundi

Umubyeyi yashenguwe n’agahinda nyuma yo gupfusha abana be 4 icyarimwe

Spread the love

Madamu Liliani Msuya yashenguwe n’agahinda nyuma y’aho abana be bane bapfiriye icyarimwe mu mpanuka y’imodoka kuwwa 04 Kanama 2023.

Bwana Hashim Msuya n’umugore we Lilian Kunda Msuya bari mu kiriyo cy’abana babo baguye muri iyi mpanuka nabwo bavuye gushyingura umwe mu bagize umuryango we wapfuye.

Madamu Lilian Kunda, yatangarije ikinyamakuru Mwananchi ko yashenguwe n’urupfu rw’abana be bane yari asigaranye.

Ati “N’ibyago bikomeye kuba napfushije abana bose nari nsigaranye, aba bana nibo badufashaga muri byose kuko tugeze mu zabukuru tukaba tutakibasha kugira ikindi dukora.Gusa buriya hari impamvu Imana yemeye ko ibi byago bitugeraho.”

Abana bapfuye ni Neechi, Norah, Diana na Sia,bavaga Dar es Salaam berekeza Kilimanjaro gushyingura umwe mu bagize umuryango wabo.

Aba bana bari mu modoka y’iwabo ya Toyota Prado, batwawe na mukuru wabo Neechi.

Aba bana bagonganye n’ikamyo yerekezaga Arusha ihita ibahitana bose.

Polisi yavuze ko uyu mukobwa mukuru w’aba bana ariwe wakoze ikosa kuko yagiye mu cyerekezo kitari icye bigatuma agonga.


Spread the love