main shot 4279941625379425
Ubuzima

Wari uzi ko siporo yo kwiruka igabanya ibyago byo kurwara Cancer ku kigero cya 72%? Sobanukirwa

Spread the love

Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ku mugaragaro na kaminuza ya Tel Aviv yo mu gihugu cya Isiraheli bwagaragaje ko gukora siporo zo kwiruka nizindi siporo zikorerwa hanze byambura isukari ibibyimba bya kanseri ,bityo ibyo bibyimba bigatangira kugabanuka no gupfa , ibyo bikabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ku kigero cya 72%.

Ubu bushakatsi buvuga ko ,siporo zo kwiruka zituma ibyinshi mu bice by’umubiri bikoresha isukari nyinshi , uko bikoresha iyo sukari ,niko ibibyimba bibyara kanseri cyangwa ibya kasneri bibura isukari yo gukoresha ngo bikure ,bityo byabura iyo sukari ,uturemangingo twabyo tugatangira gupfa .

Ubu bushakashatsi buvuga ko kandi ku bantu bafite kasneri yimukiye mu bindi bice , gukora bene izi siporo byafasha umubiri wabo ,aho bitinze ikwirakwira rya kanseri mu mubiri ndetse bikabanya n’umuvuduko wayo.

Menya wirinde : Siporo zo kwiruka igabanya ibyago byo kurwara kanseri ku kigero cya 72%
Umwe mu bakoze ubushakashatsi . Umuhanga muri kaminuza ya Tel Aviv mu gashami ka Human Genetics and Biochemistry avuga ko gukora siporo zo kwiruka ndetse nizindi siporo zikorewa hanze ,zisaba ko umubiri ukoresa ingufu nyinshi , zituma ibibyimba bya kasneri byangirika , aho biba bimeze nk’ibifite amapfa ,byabuze isukari yo kugaburira uturemangingo twabyo .

Ubu bushakashatsi bukorwa hifashishijwe amakuru y’inyigo zabanje z’abantu bagera ku 3000 zakozwe mu gihe cy’imyaka 20 , aho muri izi nyigo zose byagaragaye ko abakora siporo zo kwiruka mu buryo buhoraho baba bafite amahirwe yo kutibasirwa na kasneri nayo kuba no mu gihe bayirwaye itakwirakwira hose mu mubiri ku kigero cya 72% .

Nanone hari ikindi gice cy’ubu bushakashatsi cyakorewe ku mbeba , hakarebwa imikorere y’umubiri wazo nyuma yo gukoreshwa siporo , ndetse zanaterwaga uburwayi bwa kasneri ku bushake bityo nabwo hakarebwa imyitwarire y’umubiri wazo.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaraaje ko gukora siporo cyane cyane siporo zo kwiruka nizindi siporo zikorerwa hanze ,cyane cyane zisaba imbaraga ,zigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri z’ubwoko bwose .

Dusoza

Gukora siporo ni ikintu cyiza ku mubiri wa muntu , kuko bifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu ,siporo zirinda umubiri indwara zitandukanye zirimo na kanseri ,zigakomeza umubiri ndetse muri rusange zitera ubuzima bwiza


Spread the love