366930578_1299172504305124_7191739355433238528_n-0796c.jpg
Imyidagaduro

Rayon Sports yakorewe ikintu gikomeye na Kigali Convention Center nyuma yo gutsinda APR FC

Spread the love

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Kanama 2023, Kigali Convention Center yacanye amabara ya Rayon Sports mu rwego rwo kuyishimira ko yatwaye igikombe cya Super cup.

Rayon Sports yegukanye igikombe cya Super Cup nyuma yo gutsinda mucyeba wayo w’ibihe byose APR FC,ibitego 3-0.

366930578_1299172504305124_7191739355433238528_n-0796c.jpg
Kigali Convention Center yacanye amabara ya Rayon Sports iba ikipe ya mbere ikorewe ibi bintu mu Rwanda.

Muri uyu mukino wari ishyiraniro,Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 6 ku gitego cyatsinzwe na Charles Bbaale n’umutwe nyuma y’umupira mwiza watewe na Luvumbu ahana ikosa ryari rikorewe kuri Youssef Rharb na Niyibizi Ramadhan.

Ibintu byaje kuba bibi kuri APR FC yashakaga kwishyura iki gitego mu minota ya nyuma y’umukino,kuko yinjijwe ibitego bindi bibiri ku mapenaliti yose yakorewe kuri Joachiam Ojera.

Ku munota wa 85, Rayon Sports yahawe penaliti ubwo Nshimiyimana Yunussu yagushaga Ojera mu rubuga rw’amahina.

Kalisa Rachid yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports kuri iyi penaliti yinjije neza.

Ku munota wa 4 w’inyongera kuri 5 bongeye kuri 90, Niyibizi Ramadhan yakiniye nabi Ojera mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penalit ya kabiri,anamuha n’ikarita y’umuhondo.

Joachiam Ojera yateye neza iyi penaliti, umupira ujya mu izamu ugendera hasi,kiba igitego cya gatatu.

Hari Hashize imyaka 7, Rayon Sports idatsinda APR FC ikinyuranyo cy’ibitego 3.

Rayon Sports yahawe igikombe na miliyoni 10 Frw mu gihe APR FC yahawe miliyoni 5 Frw.


Spread the love