Imyidagaduro

Diamond Platnumz yakozwe ku mutima no kubona Perezida Kagame mu gitaramo cye bituma avuga ijambo rikomeye

Spread the love

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack uzwi cyane nka Diamond Platnumz azahorana ku mutima itariki ya 13 Kanama 2023 kuko yamusigiye urwibutso rudasaza, ni nyuma y’uko agize amahirwe yo guhura no kugirana ibiganiro na Perezida Kagame.

Diamond Platnumz wataramiye abanya Kigali mu birori byo gutangiza Iserukiramuco “Giants of Africa” riri kubera mu Rwanda,yashimiye byimazeyo Perezida Kagame warebye igitaramo cye.

Umuhanzi Diamond ari ku rubyiniro yashimiye Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda ari abanyamahirwe kuba bamufite.

Yagize ati “Iyo uje mu Rwanda,uhita uhakunda.Huzuye amahoro,umujyi usukuye,ibintu byose biba biri ku murongo.Nyakubahwa Perezida,ntewe ishema nawe,nyizera,turagukunda,kandi tuzakomeza kugukunda cyane.”

Diamond yakomeje avuga ko Abanyarwanda ari abanyamahirwe kuba bafite Perezida Kagame,BK Arena kuko yifuza ko yaba iri iwabo.

Yashimiye kandi Perezida Kagame kuba yaje mu gitaramo cye kumushyigikira.

Ni amagambo yavuze nyuma yo kubona Perezida Kagame mu bafana agenda abasuhuza ubwo yari ari kuririmba indirimbo “Nana” yakoranye na Mr Flavour.

Mu isaha n’igice yamaze ku rubyiniro,Diamond yabyinishije benshi binyuze mu ndirimbo zitandukanye kuva kuri “Jeje” kugeza kuri “Enjoy” yahuriyemo na Juma Jux baherutse gushyira hanze.

Diamond Platnumz wari utegerejwe na benshi yinjiye ku rubyiniro saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba hanyuma asoza saa Moya n’Igice z’umugoroba.


Spread the love