53113997115_7905136dba_b.jpg
Imyidagaduro

Dore ibintu 5 byihariye ku gitaramo Diamond Platnumz yaraye akoreye i Kigali

Spread the love

Diamond Platnumz yataramiye abitabiriye iserukiramuco ryitwa ‘Giants of Africa’ ryahurije hamwe urubyiruko rwo mu bihugu 16. Ni igitaramo yihariye urubyiniro yamazeho isaha n’iminota 20 ku mugoroba w’iki cyumweru muri BK Arena.

Diamond yuriye urubyiniro amatara ajimije anaruvaho amatara ajimije. Yananyuzagamo agasaba ko amatara bayazimya bityo abafana bagakoresha telefoni zabo. Iserukiramuco ryatangijwe n’umuherwe wahiriwe n’umukino wa Baskteball n’itsinda bafatanya ryiswe ‘Giants Of Africa, GOA’ riri kubera i Kigali ryizihiza isabukuru y’imyaka 20.

Giants Of Africa yatangijwe n’urubyiruko mu 2003 ikaba ifite intumbero zo kubaka abakiri bato bakazavamo ibihangange bizubaka Afurika mu ngeri zitandukanye. Ku rubuga rwabo bavuga ko bagamije gushishikariza abanyafurika baba hanze ‘Diaspora’ bakagira uruhare mu miyoborere yo mu bihugu byabo no guteza imbere aho bavuka.

Kuva mu 2003 bagiye bazenguruka ibihugu byo muri Afurika bagakora amahugurwa yo gukina Basketball. Abakobwa, abahungu n’abatoza bahabwa amahugurwa n’abakinnyi baturutse muri NBA bakanabigisha andi masomo abafasha mu buzima bwa buri munsi.

Mu 2021 Giants Of Africa yubatse ibibuga 100 mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika harimo n’u Rwanda. Ntabwo bibanda ku mukino wa Basketball gusa kuko banakora ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko.

Tariki 13 Kanama 2023 habaye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iri serukiramuco. Ariko hari haciyeho iminsi muri BK Arena habera inama z’urubyiruko rwaganirijwe mu kurwubakamo ikizere ku buryo igihe kimwe Afurika izaba igihangange nk’uko indi migabane yiyubatse ikaba yihagazeho ku ruhando mpuzamahanga.

Umuhanzi Diamond Platnumz yagiye ku rubyiniro asimbuye Masamba Intore, umuhanzi umaze imyaka y’ubuzima bwe akora Gakondo akaba anatoza Itorero ry’igihugu’Urukerereza’. Diamond Platnumz waherukaga mu Rwanda muri Kanama 2019.

Imyaka ine yaburagaho iminsi 4 ngo imyaka ine yuzure atagera mu Rwanda kuko mu 2022 yari kuza gutaramira muri Arena habura yo kumwishyura birangira ataje. Diamond wari ukumbuwe mu Rwanda nyuma y’uko The Ben bakoranye ‘Why’ ikandika amateka yanamugaruriye igikundiro yaratangiye kugenda atakaza i Kigali.

1. Diamond Platnumz yikuye isengeri ayinagira urubyiruko rwari imbere ye

Yamaze umwanya munini aririmba’Semi-Live’ anabyina ageze aho arashyuha. Yahisemo gufata umwanzuro wo kwiyambura isengeri asigarira aho. Diamond Platnumz yakoze umubiri ku buryo yiyambura akaba aribwo agaragara neza kubera ’six packs’.

Yayinaze mu bafana barayirwanira uwayifashe arishima ko asigaranye urwibutso. Diamond yamaze umwanya munini aririmba anabyina nta kintu yambaye kugeza bamuzaniye umupira uriho nimero 20 zisobanura isabukuru y’imyaka 20 Giants Of Africa imaze ibayeho.

2. Diamond yagaragarije ko akunda u Rwanda

Diamond Platnumz yakandagiye bwa mbere mu Rwanda ku itariki 29 Ukuboza 2014 aho yari aje gutaramira Abanyarwanda. Icyo gihe twinjiraga mu mwaka mushya wa 2015. Yaje azanye na Zari bari bahararanye. Yaje avuye i Burundi mu gitaramo. Igitaramo yahakoreye cyari cyateguwe na Mushyoma Joseph ’Boubu’ washinze sosiyete ya EAP ‘East African Promoters’.

Kiriya gitaramo cyabaye ku itariki 01 Mutarama 2015. Iki gihe kureba Diamond Platnumz byari ukwishyura 3000 Frws na 10,000 Frws mu myanya ya VIP. Ariko yanakoze igitaramo muri Expo Ground ‘Vibe Party’ aho kwinjira byari 10,000 Frws.

Mu 2017 nabwo yakoreye igitaramo mu Rwanda cyabereye i Nyamata kiswe ’Rwanda Fiesta’ yahuriyemo na Mortage Hertage bo muri Jamaica banakoranye indirimbo yitwa’Hallelujah’ imaze imyaka itanu igiye hanze. Yongeye kugaruka mu Rwanda mu bikorwa bye birimo kwamamaza ubunyobwa yise’Karanga’ n’umubavu ariko byose byari ugutwika kuko twarabibuza ku isoko.

Yongeye kuza gutaramira mu Rwanda muri pariking ya stade Amahoro mu gitaramo cya Iwacu Muzika festival. Cyabaye ku itariki 17 Kanama 2019 cyateguwe na Mushyoma Joseph. Yakoranye ikiganiro n’itangazamakuru ahita yerekeza i Bujumbura aho yari afite igitaramo abona kugaruka i Kigali.

Bivuze ko amaze kwizera u Rwanda kuko no ku wa gatanu tariki 11 Kanama 2023 yerekeje I Mwanza mu gitaramo cyateguwe na CCM (Chama Cha Mapinduzi) ishyaka riyoboye Tanzania. Aha yagiye igitaraganya kubera gahunda yo gutangiza iserukiramuco yise Wasafi Festival ahita anaboneraho gutangaza abahanzi bazaririmbamo dore ko rizazenguruka uduce 20 tw’igihugu.

Bivugwa ko impamvu yabanje gusubira muri Tanzaniya igitaraganya yari yitabiriye ubutumire bwa CCM ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu. Yagiye gutarama kugira ngo ririya shyaka riburizemo inama ya CHADEMA (Chama Cha Demokrasia na Maendeleo) bari bafite. Byose byakozwe kugira ngo bahanganishe ariya mashyaka kuko CCM idashaka ko CHADEMA igira abarwanashyaka benshi.

Diamond Platnumz yishyuwe miliyoni 100 Frws zirengaho gato. Ikindi kandi iki gitaramo cyabaye ku buntu nyamara ubusanzwe kwinjira muri Wasafi Festival biba ari ukwishyura amafaranga ashobora kugera ku 50,000 Frws.

Nureba neza urasanga izi nshuro zose Diamond yaje I Kigali yahagiriye ibihe byiza ku buryo uyu munsi yagize ati:”Hano ndi mu rugo. U Rwanda ni igihugu cyanjye kandi nkunda Perezida Kagame abimenye”.

Diamond Platnumz afite impamvu zo gukunda u Rwanda dore ko ari isoko ry’umuziki we. Yagiye ahabwa akazi kandi akishyurwa neza. Ikirenze kuri ibi yanahakuye umugore ariwe Shaddyboo bagiye bagirana ibihe byiza.

Soma n’iyi: Diamond Platnumz yakozwe ku mutima no kubona Perezida Kagame mu gitaramo cye bituma avuga ijambo rikomeye

Hari n’inkuru zitandukanye zigeze kuvuga ko ahafute inzu. Diamond Platnumz igihe cyose aje mu Rwanda aba yisanga kuko ahafite The Ben bakoranye indirimbo ikaba yaramugaruye mu murungo dore ko yarimo agenda abura abafana mu rwa Gasabo.

3. Perezida Kagame yitabiriye igitaramo

Perezida Kagame watangije Giants Of Africa iri kwizihiza imyaka 20 yanitabiriye igitaramo kugeza kirangiye. Perezida Kagame yari yicaranye na Masai Ujiri, Ange Kagame bari begeranye, Madamu Jeannette Kagame yari yicaye haruguru yabo mu myanya y’abanyacyubahiro aho yari kumwe n’abuzukuru be babiri.

Perezida Kagame yanyuzagamo agakina n’umwuzukuru we ariko byageze hagati aza gusuhuza urubyiruko azenguruka abasuhuza. Kubera urukundo bamukunda, Perezida Kagame yagiye atanga amahirwe urubyiruko rukamukora mu kiganza ariko mu buryo butunguranye kubera umutekano wari ucunzwe cyane. Diamond Platnumz yabonye ko Perezida Kagame ahari aramushimira cyane.

4. Diamond Platnumz yaririmbye ’Why’ bizamura amarangamutima y’abanyarwanda bari buzuye BK Arena. The Ben amaze iminsi mu myiteguro y’ubukwe afite mu Ukuboza kwa 2023. Ku buryo atari kugaragara mu bikorwa bya muzika ariko hari amakuru avuga ko azaririmba mu gitaramo cya Boyz 2 Men.

5. Diamond Platnuzm yahawe umupira wanditseho nimero 20 isobanura isabukuru y’imyaka 20 dore ko yabayeho mu 2003.

Ibindi umuntu yagarukaho ni uko iki gitaramo cyari kitabiriwe n’ibyamamare bya hano mu Rwanda nka Kevin Kade, Davis D, itsinda ry’abagore bafite amafaranga biyise Kigali Boss Babes barangajwe imbere na Alliah Cool, Coach Gael yakurikiye igitaramo ndetse n’abandi.

53113997115_7905136dba_b.jpg
Muri iki gitaramo harimo abantu batuturuka mu bihugu bisaga 16.


Spread the love