Utuntu n'utundi

Ikindi gisasu cyaguye mu mugi wa Goma bituma ubwoba burushaho kwiyongera

Spread the love

Imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za Congo n’abo bafatanyije ikomeje gusatira umujyi wa Goma mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, ndetse uyu mujyi wongeye guterwamo igisasu.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki 7 Gashyantare 2024, muri uyu mujyi wa Goma ahitwa Mugunga hafi y’ishuri rya Cinuantenaire haguye igisasu, ahagana saa 6h20 za mu gitondo.

Byatumye abaturage benshi bahurura baza gushungera bareba ibyabaye, nk’uko byagaragaye mu mashusho yahafatiwe.

Uko bigaragara icyo gisasu cyaguye ahantu hitaruye abantu ndetse n’ibikorwaremezo, ku buryo ntawe cyahitanye.Icyakora cyangije igisenge cy’iri soko.

Ubwoba ni bwose muri uyu mujyi, kuko abaturage babona ko isaha iyo ariyo yose ubuzima bwabo bwajya mu kaga kubera iyi ntambara, ndetse hakaba hari abasivile bashobora kuhatakariza ubuzima.

Ntiharamenyekana abarashe iki gisasu. Si ubwa mbere ibi bibaye kuko mu minsi mikeya ishize, tariki 2 Gashyantare 2024 muri ako gace ka mugunga haguye ikindi gisasu.

Amakuru yatangwaga na sosiyete sivile yo muri kariya gace yavugaga ko abantu batatu ari bo bakomerekejwe n’icyo gisasu,abandi babiri barapfa ndetse kinasenya na zimwe mu nyubako.


Spread the love