Imyidagaduro

Harmonize yohereje agacurama mu rugo rwa Diamond basanzwe badacana uwaka

Spread the love

Umuhanzi umaze kwigarurira Bongo Flava , Harmonize yatangaje ko ariwe wohereje ‘agacurama’ mu rugo rwa Diamond Platnumz nk’uko byakwirakwijwe mu mashusho n’amafoto kumbuga nkoranyambaga.Harmonize yatangaje ibi anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze [ Instagram ].

Harmonize yagize ati: ” Niba ubishaka nyita Mzee Popo”. Yakomeje agira ati: ” Ninza , ntubivige kukarubanda , azagaruka.Ndabivuze muvandimwe. Amazina yanjye ni Mzete Bato”.

Muri aya magambo ya Harmonize harimo kwishongora kudasanzwe no kugaragaza ko iyo Diamond Platnumz ataza kubitangaza aka gacurama karibugume kagaruka.Yagaragaje ko kandi ashobora kuba ariwe wakazanye nyuma yo gukoresha amagambo asa neza n’ibyo mugenzi we Diamond yari amaze agahe gato anyuzemo.

Kubona aka gacurama byatumye Diamond atekereza kuguhagarika ibikorwa byarimo gusohora indirimbo Mapozi yakoranye na Mr Blue na Jay Melody.Diamond Platnumz yagize ati:” Nasanze agacurama munzu yanjye ,bishatse kuvuga ko ndaba ndetse gushyira hanze indirimbo yanjye yari busohoke tariki 09 Gashyantare 2024.

Diamond Platnumz na Harmonize nibo bahanzi basa n’abayoboye Afurika y’Iburasirazuba muri rusange mu bikorwa bya muzika.


Spread the love