Inyubako y’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco, kiyoborwa n’umupfumu Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko, yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Rutangarwamaboko yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi nyubako iherereye mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Musezero mu mudugudu wa Nyakaliba, yafashwe n’inkongi biturutse ku muriro wifashishwaga n’abasudira umureko.
Igice cyafashwe n’inkongi ni icyo hejuru kuko ari igorofa yitaga ‘ingoro’, cyamurikirwagamo ibikoresho gakondo by’abanyarwanda bo hambere.
Yavuze ko atamenya neza agaciro k’ibyangiritse kuko hafi ya byose byari biri muri iyo nyubako byahiye.