Utuntu n'utundi

Kazungu yemeye ibyaha byose aregwa akora ikintu gitunguranye mu rukiko

Spread the love

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha mu mizi Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake iyicarubozo no gusambanya ku gahato ,kuri uyu wa Gtanu tariki ya 09 Gashyantare.

Kazungu Denis yemeye ibyaha byose aregwa ubwo umucamanza yari atangiye iburanisha mu rubanza rwe.

Ati “Mu byaha ubushinjacyaha bundeze ntacyo bubeshyemo!” rero mu byo bandeze ntacyo ndenzaho, ntacyo nongeraho kuko byose narabikoze”.

Nyuma yo gusobanura imikorere y’ibyaha uko ari 10 bumukurikiranyweho ndetse na we akaburana abyemera byose, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko yahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 FRW.

Kazungu Denis, akimara gusabirwa ibihano yahise ahabwa ijambo ngo agire icyo avuga ku byo yasabiwe, asaba imbabazi no gukugabanyirizwa ibihano.

Ati “Ndasaba imbabazi, ngasaba ko nagabanyirizwa ibihano. Ndasaba imbabazi ntakambira urukiko, ntakambira abo nakoreye ibyaha, umuryango nyarwanda, ngasaba imbabazi no kwihangana ku bo nateje ingaruka mu rugendo rw’ubuzima turimo.”

Kazungu Denis kandi yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu imbabazi n’abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ndasaba imbabazi cyane cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yaradutoje kuba intore nkaba narabaye ikigwari. Yadutoje kwihangana ariko sinigeze mbigaragaza. Ndasaba imbabazi cyane cyane abana natwariye ababyeyi, n’ababyeyi natwariye abana babo.”

Mu gihe Kazungu Denis yasabaga imbabazi ku byaha aregwa, abari mu rukiko kwihangana byanze bahita basuka amarira.

Umunyamategeko we, Me Murangwa Faustin, yasabye urukiko kugabanyiriza uwo yunganira ibihano cyane ko harimo impamvu nyoroshyacyaha zishingiye ku kuba yaremeye ibyaha byose ndetse agatanga n’amakuru yuzuye ku nzego z’iperereza.

Kazungu Dennis aregwa ibyaha birimo ubwicanyi bw’abantu basaga 14, n’urundi rubanza rwo gusambanya umugore ku ngufu.

Kazungu yavuze ko yishe abantu 13, ashimangira ko nta wundi muntu bafatanyaga muri uwo mugambi wo kwica.

Ati “Umugambi nawupanze ku giti cyanjye, nta wundi muntu twafatanyije. Ibikorwa bikomeye by’ubunyamaswa nakoze, nta kintu na kimwe navuga cyari gutuma nkora biriya. Si ubukene mvuge ko ari bwo bwabinteye njya gushaka amaramuko. Nta gisobanuro nabona ku cyo nari ngambiriye.”

Ni urubanza rwaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ukwakira 2023, aho umwe mu bafashwe ku ngufu na Kazungu yamureze ndetse akaba anasaba indishyi.

Umwanzuro w’urukiko uzasomwa tariki 08 Werurwe 2024.


Spread the love