Utuntu n'utundi

Umugore yaburiye abagabo kujya bitondera abakobwa bambara inigi cyangwa amasaro mu nda

Spread the love

Umugore witwa Joyce Wairimu wo mu gihugu cya Kenya wivugiye ko yakoreshaga amarozi kugira ngo akurure abagabo, yagaragaye ari kugira inama abagabo kujya bitondera abakobwa bambara ishyanga mu nda.

Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru aho yavuze ko ubwo yakoreshaga amarozi ashaka kwigarurira imitima y’abagabo, rimwe n’arimwe Hari ubwo yashyiraga amarozi mu ishyanga kugira ngo agushe abo bagabo bayakunda.

Usibye ko uyu mugore avuga ko kubera ko yavuze ko yakoreshaga amarozi kugira ngo yigarurire imitima y’abagabo, abagore benshi hirya no hino bakomeza kumuhamagara bamusaba ko yababwira amarozi yakoreshaga kugira ngo abone abagabo.

Nibwo uyu mugore yaboneyeho umwanya wo kugira inama abagabo kujya bitondera abakobwa benshi bakunda kwambara ishyanga mu nda ko bitari shyashya. Gusa uyu mugore yavuze ko abambara ayo mashyanga bose bitavuze ko ariko harimo amarozi.

Mu magambo ye yagize ati “nakoreshaka n’amashyanga mu kugusha abagabo, ndaburira abagabo bose kujya bitondera abakobwa bambara ishyanga. Ndabizi ko bose batayambara kuko harimo amarozi ariko Hari abayambara kuko arimo inyuma mibi, rero mwirinde.”


Spread the love