Utuntu n'utundi

Uwahoze ayobora Minisiteri y’Uburezi afite diplome y’impimbano

Spread the love

Munyakazi Isaac yagizwe umunyamabanga muri Minisiteri y’uburezi ku itariki ya 4 Ukwakira 2016 mu masaha y’umugoroba. Icyo gihe Perezida Kagame yakoze impinduka atangaza Guverinoma y’Abaminisitiri 20 n’Abanyamabanga ba Leta 10.

Uwari umukoresha we, Prof Nshuti Manasseh, yamugaragarije ibibazo byugarije uburezi akwiriye kwitaho, byose ariko byari bibumbiye mu ijambo rimwe:Kwita ku ireme ry’uburezi.

Akazi kahise gakomeza ubwo, inshingano arazikora, ariko kera kabaye ibintu bitangira guhinduka. Hashize iminsi, imbere y’izina rye hatangiye kwandikwaho indi ‘title’ ko ari ‘Docteur’.

We ku giti cye, aho yajyaga hose, yavugaga ko ari Docteur yewe no mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ni uko yafatwaga. N’ikimenyimenyi, itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 13 Gashyantare 2020 ubwo yeguraga, rimuha icyo cyubahiro.

Mu butumwa bwatambukijwe kuri konti ya X [yahoze ari Twitter] ya Primature, bwavugaga ko “Perezida Kagame yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi”.

Doctorat ni impamyabumenyi umunyeshuri warangije Masters akorera muri Kaminuza, akayigeraho nyuma yo gukora ubushakashatsi ku ngingo runaka. Kugira ngo umuntu ayihabwe, bimusaba nibura imyaka itatu ayikorera. Uyifite aba afatwa nk’umushakashatsi wabizobereye.

Uko Munyakazi yabonye Doctorat

Munyakazi yavuye muri Guverinoma yeguye muri Gashyantare 2020 nyuma y’uko yari akurikiranyweho ibyaha bya ruswa. Byaje no kumuhama maze mu mpera za 2021 akatirwa igifungo cy’imyaka itanu isubitse n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ukoze ubushakashatsi ubona ko guhera mu 2019 aribwo Munyakazi yatangiye kwitwa Docteur ahantu hose habaga havugwa izina rye. Gusa amakuru yizewe ko iyo doctorat atigeze ayikorera, ahubwo yayibonye mu buryo bufifitse.

Ni kimwe na Masters afite mu bijyanye n’uburezi, nayo yayibonye muri ubwo buryo budaciye mu mucyo.

Tugaruke inyuma gato. Ubwo Munyakazi yagirwaga Minisitiri, yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe guharanira ko ireme ry’uburezi rigerwaho muri Kaminuza ya Kigali (Director of Quality Assurance).

Amaze kuva muri Guverinoma n’inkiko zamukatiye, mu ntangiriro za 2023, yatangiye gushaka akazi. Uburyo bwari bworoshye kuri we, bwari ugusubira aho yahoze akora kuko ho atagombaga kwivuga cyane kuko yari asanzwe azwi.

Muri Werurwe 2023, yasubiye muri University of Kigali maze yongera guhabwa akazi nk’ako yari afite mbere. Amakuru IGIHE yabonye, ni uko ubwo yageraga muri Kaminuza, yasinye amasezerano, ariko hashyirwamo ingingo ivuga ko agomba kuzerekana inyandiko zishimangira ko afite doctorat kugira ngo akomeze ayihemberweho.

Impamvu byakozwe gutyo, ni uko mu byangombwa bya Munyakazi harimo ko Doctorat yayibonye ayikuye muri Kaminuza yo hanze y’igihugu, Kampala International University.

Iyo umuntu yabonye impamyabumenyi ayikuye hanze, yemererwa gukora ariko akajya mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, agahabwa icyangombwa cyitwa “equivalence” kiba kigaragaza ko amasomo yize hanze y’u Rwanda, ahuye na gahunda z’imyigishirize yo mu Rwanda.

Icyo gihe HEC isaba umunyeshuri kujya kuzana inyandiko zemeza ko koko yize muri iryo shuri, akerekana amasomo yahize n’ibindi kugira ngo bigereranywe n’ibyo mu Rwanda.

Hari n’ubwo HEC yo ubwayo ifata iya mbere ikandikira Kaminuza, ikayisaba amakuru ajyanye n’uwo muntu mu kugenzura koko niba amasomo yize amwemerera guhabwa impamyabumenyi runaka.

Urebye ku rukuta rwa LinkedIn, bigaragara ko Munyakazi yakoze inshingano z’ushinzwe ireme ry’uburezi muri University of Kigali igihe cy’imyaka irindwi. Ntabwo bigaragara igihe yaba yaraboneye doctorat.

Munyakazi Isaac umwaka ushize yahagaritswe muri University of Kigali nyuma y’uko yari yabuze ‘equivalence’

Yabuze ibyangombwa bigaragaza ko afite doctorat arasezererwa

Bigaragara ko guhera muri Werurwe 2023 kugera muri Kanama 2023, Munyakazi yahoraga yibutswa ko agomba gutanga ibyangombwa bye kugira ngo iyo mpamyabumenyi ayihemberwe abikwiriye.

Nk’uko byari mu masezerano nyuma yo kubura equivalence, Munyakazi Isaac yarirukanwe. Gusa amakuru avuga ko iyo Kaminuza avuga ko yizemo atigeze ayikandagiramo.

Si we wenyine

Si Munyakazi wenyine uvugwa muri ibi bikorwa kuko hari n’abandi bayobozi bivugwa ko impamyabumenyi bahemberwa zitujuje ubuziranenge. Gusa ahari ikibazo gikomeye ni mu Rwego rw’Ubuzima n’Uburezi.

Usibye ibi, hari n’abasobanura ko bize muri Kaminuza zigishiriza kuri internet, ariko babazwa uko binjiraga muri Système bigiragamo, bikabayobera.

Mu minsi ishize Dr Igabe Egide yafunzwe akurikiranyeho gukoresha inyandiko mpimbano y’Impamyabumenyi y’Icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) mu gushaka akazi muri Kaminuza zo mu Rwanda.

Yavugaga ko yize muri Atlantic International University (AIU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa nta rwego na rumwe muri Amerika rubifitiye ububasha rwigeze ruyemera.

Hari abayobozi benshi, bakora mu nzego nkuru z’igihugu, bize muri izi kaminuza zirimo n’iyi Atlantic ariko ibyangombwa byabo bishidikanywaho.

Tariki 1 Ukwakira 2022, HEC yashyize hanze itangazo rivuga ko abantu bize muri Atlantic bose, impamyabumenyi zabo zitemewe mu Rwanda, gusa n’ubu baracyazikoresha.

HEC isobanura ko iki kibazo gihari kandi gikomeye, ko isaba Abanyarwanda ubufatanye mu kukirandura mu kurengera ireme ry’uburezi.

SRC: Igihe


Spread the love