mu_buryo_budasanzwe_bumenyerewe_abacungagereza_bahagaze_abajya_abantu_bari_kuburana_mu_kwanga_ko_kazungu_afotorwa-24568.jpg
Utuntu n'utundi

Dore ibintu bidasanzwe byaranze urubanza rwa Kazungu Denis ushinjwa kwica abagera kuri 15 – AMAFOTO

Spread the love

Urubanza rwa Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha 10 rwatangiye kuburanishwa mu mizi ndetse asabirwa gufungwa burundu no gutanga ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Ni uburanisha ryaranzwe n’amarira menshi ku biciwe ababo na Kazungu Denis baterwaga intimba n’amagabo ye.

Ubwo yari ahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku bihano yari asabiwe n’Ubushinjacyaha, Kazungu Denis, yafashwe n’ikiniga ararira ayo benshi bise ay’ingona.

Ayo marira ya Kazungu yazamuye ikiniga cy’abari mu cyumba cy’iburanisha bari bafite agahinda kagaragara ku maso.

Kazungu Denis yakomeje asaba imbabazi abo yahemukiye, umuryango nyarwanda ndetse n’Umukuru w’Igihugu ndetse asaba abo yiciye ababo kwihangana no kugerageza kwirinda guheranwa n’ibikomere.

Ni amagambo yatumye abari mu cyumba cy’iburanisha barimo abakobwa yafashe ku ngufu, abana yiciye imiryango ndetse n’ababyeyi yahekuye barira.

Nubwo Kazungu Denis yemeye ibyaha byose ariko hari urupfu rw’umusore witwa Kimenyi Yves yahakanye.

Yagaragaje ko nubwo abo mu muryango we baregera indishyi uwo musore atamwishe.

Kazungu Denis yavuze ko yamenyanye na Kimenyi Yves bari muri Uganda ndetse no mu Rwanda bakaba barakomeje kumenyana nubwo atavuze igihe bahuriye ariko yagaragaje ko muri Uganda bamaze nk’ukwezi baziranye.

Yavuze ko uko kumenyana kwatumye, ubwo uwo musore yabonaga akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asaba Kazungu ko yazamusigaranira ibintu yari atunze mu nzu.

Yabwiye Urukiko ko yemera ko yagiye mu nzu y’uwo musore agakuramo ibikoresho byarimo nyuma akaza kubigurisha arenga ibihumbi 800 Frw ariko ko atigeze amwica.

Umuryango wa Kimenyi Yves uvuga ko yamwishe, akajya no gufata ibyari mu nzu ye nyuma nk’amwe mu mayeri Kazungu yakoreshaga.

Wasabye Kazungu Denis kugaragaza koko niba ataramwishe aho aherereye cyangwa agatanga amakuru y’aho yamushyize kugira ngo abashe gushyingurwa.

Ati“Niba ibintu warabigurishije se, n’umuntu waramugurishije ari he?”

Ikindi cyagaragaye muri uru rubanza ni uko hari abaregera indishyi uruhande rwa Kazungu rwagaragaje ko bakwiye kubanza gusuzumwa niba koko bazikwiye kuko batari bafitanye isano ya bugufi n’abo yahemukiye.

Yacungiwe umutekano mu buryo budasanzwe

Kazungu Denis ufingiwe muri Gereza ya Mageragere, yagejejwe ku rukiko azinduwe cyane kuko Saa Moya yari yamaze kuhagera mu gihe urubanza rwari ruteganyijwe gutangira Saa Tatu.

Kwinjira ku rukiko byasabaga babanza kugusaka bareba ko nta kintu kibi winjiranye.

Mu cyumba cy’iburanisha, harimo abacungagereza barenze umunani, babiri bari ku muryango w’urukiko ndetse imbago z’urukiko zari zirinzwe n’abapolisi benshi.

Nk’ibisanzwe abanyamakuru bahawe uburenganzira bwo gufata amashusho baba bagomba kubigaragariza Inteko iburanisha kugira ngo bahabwe umwanya wo kuyafata mu kwirinda ko babangamira imigendekere myiza y’urubanza, gusa n’uwahawe uruhushya bamwangiye ko afata amafoto ku ikubitiro.

Nyuma umucamanza atanze uburenganzira bwo gufata amafoto byabaye ibindi kuko abacungagereza bahise bitambika umunyamakuru bamubuza amahwemo.

Ni ibintu byateje umuvundo mu rukiko kuko no kugira ngo Kazungu Denis asinye ko amaze kuburana abacungagereza bamugoteye imbere y’inteko iburanisha.

Nyuma bamusohokanye bamushyize hagati ku buryo byagoranaga kubona isura ye.

mu_buryo_budasanzwe_bumenyerewe_abacungagereza_bahagaze_abajya_abantu_bari_kuburana_mu_kwanga_ko_kazungu_afotorwa-24568.jpg
Kazungu yari arinzwe bidasanzwe ku buryo kubona isura ye byari bigoye

mu_rukiko_ubwo_kazungu_denis_yari_yiteguye_gusinya_ko_amaze_kuburana-be00f.jpg

2q4a0232-89d1a.jpg

abacungagereza_bamurinda_bamugose_ubwo_yajyaga_gusinya-6b519.jpg

kazungu_nawe_yagiye_yihishahisha-fa979.jpg

kazungu_denis_yacungiwe_umutekano_mu_buryo_budasanzwe-2aefa.jpg


Spread the love