Utuntu n'utundi

MONUSCO yemeje ku mugaragaro ko iri ku ruhande rwa FARDC ndetse itangira Operation yo kwirukana M23 hafi Goma na Sake

Spread the love

Ku wa gatanu, tariki ya 9 Gashyantare, MONUSCO, yemeje ko yiyemeje gushyigikira FARDC mu kurinda umujyi wa Sake (Masisi) n’umujyi wa Goma kurwanya umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi w’ingabo z’umuryango w’abibumbye, Liyetona-koloneli Kedagni Mensah, yabivuze mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi.

Yijeje abaturage ba Sake, Goma n’ibice biyikikije ko Operation yo kwigiza M23 kure y’iyi mijyi yitwa ’Opération Springbok’ izakorwa ku bufatanye na FARDC,mu turere twa Masisi na Nyiragongo.

Liyetona Koloneli Kedagni Mensah yagize ati: “Bigendanye n’inshingano zayo zo kurinda abasivili, MONUSCO yatangiye ibikorwa byinshi bya gisirikare birimo“ Springbok ”. Iki gikorwa kigamije kurengera umujyi wa Sake n’umujyi wa Goma.”

Yasobanuye kandi ko ingabo za MONUSCO zikomeje kuba umufatanyabikorwa wa FARDC kandi kuri ubu ziri ku ruhande rwabo kugira ngo bahashye ibitero bya M23:

Ati: “Nifuzaga guhumuriza abaturage ba DRC muri rusange na Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko ko igikorwa cya“ Springbok ”gikomeje kandi ko kizarinda umujyi wa Sake n’umujyi wa Goma.


Spread the love