Imyidagaduro

Umukobwa yahishuye ikintu giteye ubwoba yakoze ngo umusore wari waramwanze agaruke

Spread the love

Kimwe mu bintu bituma abantu benshi batinya urukundo harimo ko urukundo rushobora kuguhindura mu buryo utazi igihe ukunze umuntu ukamwimariramo hanyuma mukaza gushwana, icyo gihe ku byakira biba bigiye.

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mukobwa wavuze uburyo yakunze Umusore ariko Umusore akaza kumwanga bikamunanira kubyakira ko nta rukundo rukiri hagati yabo.

Mu makuru uyu mukobwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter, niho yashyize hanze inkuru y’urukundo rwe rwamaze igihe kinini ariko bikamuviramo kwangirika mu mutwe kubera kuntu yari yarimariyemo uwo musore.

Uyu mukobwa yavuze ko yakundanye n’umusore igihe kinini ariko haza kugere igihe ashwana nuwo musore bityo bituma urukundo rwabo ruhagarara. Icyakora uyu mukobwa we avuga ko kwakira ko Umusore yamwanze bitakunze.

Yakomeje avuga ko yagerageje uburyo bwose bushoboka kugira ngo arebe ko yakwigarurira uwo musore bakongera bagakunda, Aribwo yabeshye urupfu rwe Wenda yumve ko uwo musore yagaruka ariko Umusore amubera ibamba ntiyagaruka.

Gukunda umuntu cyane rero rimwe n’arimwe bishobora kugukoresha ibintu bitabaho ndetse biza mu ngaruka mbi zo gukunda.

Ese birakwiye ko rugera kuri urwo rwego ??


Spread the love