Imyidagaduro

AFCON2024: Afurika y’Epfo yatsinze RDC yegukana umwanya wa Gatatu

Spread the love

Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo yatsindiye iya DR Congo kuri penariti ihita yegukana umwanya wa 3 mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kiri kubera muri Cote D’Ivoire.

Uyu mukino wo gushaka umwanya wa 3 wabaye kuri uyu Wagatandatu Saa yine z’ijoro ubera kuri Felix Houphouet-Boigny Sitadium.

Watangiye ikipe ya ya DR Congo iri hejuru ndetse ku munota wa 8 gusa uwitwa Silas Katompa Mvumpa yarase igitego cyabazwe aho yinjiye rubuga rw’amahina ariwenyine ariko gutereka umupira mu izamu biramunanira.

Umukino wakomeje ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo nayo igera imbere y’izamu ray DR Congo gusa kuba yatereka mu izamu bikaba ingorabahizi.

Ku munota wa 44 ikipe y’igihugu ya DR Congo yaribonye igitego habura gato ku mupira waruzamikanywe na Elia Mechak awuhindura imbere y’izamu ashaka Simon Banza ariko myugariro wa Afurika y’Epfo ahita atabara awukuraho.

Mu gice cya kabiri nabwo DR yakomeje kwiharira umukino ndetse ikanabona uburyo bw’inshi ariko kububyaza umusaruro ngo ibone igitego biranga bituma umukino urangira amakipe yombi akinganya 0-0.

Hahise hitabazwa penariti kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana umwanya wa 3,maze birangira Afurika y’Epfo yinjije 6-5 ihita iwegukanye gutyo ikosoye DR Congo yari yapfushije ubusa amahirwe menshi mu mukino.

Ku munsi wejo ku Cyumweru nibwo hategerejwe umukino wa nyuma w’iki gikombe cy’Afurika aho Cote D’Ivoire iri mu rugo izacakirana na Nigeria saa yine z’ijoro kuri Alassane Ouattara Stadium.

Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo yegukanye umwanya wa 3 mu mikino y’igikombe cy’Afurika


Spread the love