Utuntu n'utundi

Akari ku mutima wa Rutangarwamaboko nyuma y’uko inzu yaraguriragamo ifashwe n’inkongi y’umuriro

Spread the love

Umupfumu Rutangarwamaboko yashenguwe n’inyubako ye yafashwe n’inkongi, ibye bihiramo.

Ni inyubako iherereye mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Musezero mu mudugudu wa Nyakaliba.

Mu butumwa yashyize kuri X, yavuze ko ashima Imana y’I Rwanda ko nubwo ingoro ndangamuco n’amateka yahiye bo ari bazima.

Ati “Ubuzima ni Umweru n’Umukara. Imana y’I Rwanda ishimwe yo n’abazimu bacu batazima kuko nubwo Ingoro Ndangamuco n’Amateka yose yakongotse ariko twe turacyitsa kandi nta n’undi wahagiriye ikibazo icyo aricyo cyose. Bazimyamuriro Murakarama. Polisi y’u Rwanda mwishyuke .U Rwanda ruriho, Turiho”.

Rutangarwamaboko yatangaje ko iyi nyubako yafashwe n’inkongi biturutse ku muriro wifashishwaga n’abasudira umureko.

Igice cyafashwe n’inkongi ni icyo hejuru kuko ari igorofa yitaga ‘ingoro’, cyamurikirwagamo ibikoresho gakondo by’abanyarwanda bo hambere.


Spread the love