Utuntu n'utundi

Kabuga yabuze igihugu kimwakira

Spread the love

Umwanditsi Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, Abubacarr Tambadou yatangaje ko Kabuga Félicien agifungiwe La Haye kuko atarabona igihugu cyemera kumwakira.

Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu Rwanda nyuma y’uruzinduko rwe muri iki gihugu, aho yahuye n’abayobozi batandukanye mu rwego rw’ubutabera.

Abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa IRMCT bategetse ko urubanza rwa Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruhagarikwa kugeza igihe kitazwi kubera ibibazo by’ubuzima afite.

Bafashe uwo mwanzuro nyuma ya raporo y’inzobere z’abaganga, igaragaza ko ibibazo by’ubuzima uyu mugabo afite bitamwemerera gukomeza kuburanishwa.

Abubacarr Tambadou yagaragaje ko nyuma yo guhagarika urubanza rwa Kabuga, hakurikiyeho guha umwanya uruhande rw’abamwunganira ngo bashake igihugu gishobora kumwakira maze afungurwe by’agateganyo.

Kuva muri Kamena 2023, amezi arindwi arihiritse Kabuga atarabona igihugu kizemera kumwakira.

Abubacarr yagaragaje ko Kabuga agifungiwe muri gereza y’urukiko kuko hataragaragara igihugu cyemera kumwakira kandi ari byo bizashingirwaho ngo arekurwe.

Ati “Ibyo byatumye Kabuga agomba gufungurwa by’agateganyo, akoherezwa mu gihugu gifite ubushake bwo kumwakira. Uruhande rumwunganira rwasabwe gushaka igihugu gishobora kumwakira kandi urwo rugendo ruracyakomeje kuko ntacyo rurageraho. Kabuga aracyafungiwe muri Hague (i La Haye) ategereje.”

Abubacarr yirinze kugaragaza niba hari ibihugu byagaragaje ubushake bwo kwakira uwo mukambwe, yemeza ko bikiri mu biganza by’abamwunganira nubwo bataragera ku musaruro.

Muri Kanama 2023, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz wari mu Rwanda yavuze ko kugeza ubu bigoranye kwemeza igihe Kabuga azarekurirwa.

Yavuze ko Kabuga azakurwa muri gereza gusa igihe azaba afite ikindi gihugu cyemera kumwakira, agaragaza ko bishobora kugora u Bufaransa yari yihishemo kuko yafashwe afite ibyangombwa by’ibihimbano.

Ibi nibyo yahereyeho yemeza ko Kabuga ashobora koherezwa mu Rwanda kuko aricyo gihugu cye cy’amavuko, cyangwa agashaka ikindi gishobora kumwakira.

Ati “Muri rusange ihame rigena ko umuntu wahamwe n’icyaha ari mu kindi gihugu, cyangwa akarekurwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, uyu muntu asubira mu gihugu afitiye ubwenegihugu. Igishoboka cyane kuko ari Umunyarwanda ni ukoherezwa mu Rwanda. Azarekurwa gusa igihe haba hari igihugu cyaba cyemera kumwakira ku butaka bwacyo. Igihugu cyonyine gitegetswe kumwakira ni igihugu cye cy’amavuko aricyo cy’u Rwanda.”

Serge Brammertz yagaragaje ko ashobora kwaka kwakirwa n’ikindi gihugu nubwo bigoye kukibona.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, mu 2022 atangira kuburana mu mizi mu gihe urubanza rwe rwahagaritswe muri Kamena 2023.

Source: Igihe


Spread the love