Uncategorized Urukundo

Dore ibintu 5 wakorera umukobwa ukunda akajya ahora agukumbuye byo gupfa kabone n’ubwo mwaba mwirirwanye

Spread the love

Iyo umukobwa ukunda akweretse ko agukumbura byo gupfa bitera ibinezaneza n’ibyiyumviro birenze n’ubwo hari abasore babibona nabi bagatangira gufata umukobwa nk’igicucu cyangwa umusazi.

. Ibintu wakorera umukobwa mukundana agahora agukumbuye

. Ibintu 5 byagufasha kwigarurira umutima w’umukobwa akajya ahorana urukumbuzi rwawe

. Ibyo ukwiye kwitaho kugirango umukunzi wawe ajye ahora agukumbuye

Gusa umukobwa nakwereka ko agukumbuye byo gupfa ni umwanya wo kumwereka ko umukunda ndetse no kumwereka ko kugukumbura na we biguterakunezerwa. Impamvu ni uko iyo ubifashe nabi cyangwa se ntubyiteho umukobwa ashobora kubivamo kandi iyo agiye biba bigoye ko yazakugarukira mu gihe ari cyo mwapfuye.

Niba rero wifuza ko umukobwa ukunda agukumbura byo gupfa dore ibintu 5 ugomba kwitaho:

1. Kora ku buryo aba ari wowe muntu wa mbere umuhamagara mu gitondo ndetse ube n’uwanyuma umuvugisha nijoro mbere yo kuryama

Umunsi uzaba wananiwe kubikora azahangayika ndetse yumve yifuza kumenya aho uri ngo abe yagusangayo. Ntazashobora guhagarika kugutekerezaho.

2. Kora ku buryo uba uri kumwe na we mu bihe bikomeye igihe akeneye ubufasha bwawe

Ugomba kuba uri kumwe na we bitari ukumuha amafaranga ahubwo mu buryo bw’ibitekerezo ndetse n’ubwo umubiri. Ibi bizatuma mu gihe utabashije kuba kumwe nawe agukumbura cyane.

3. Mubwira amagambo y’urukundo kandi aryohereye igihe cyose muhuye, muri kumwe cyangwa muvuganye

Amagambo aryohereye, y’ukundo cyangwa imitoma bifasha gutuma umukobwa yumva anezerewe maze akifuza kukumenya byisumbuyeho. Nyuma y’igihe uzisanga asigaye agukumbura akenda gusara.

4. Ite ku muryango we, ababyeyi, abavandimwe be…

Kwita ku muryango w’umukobwa mukundana, ni kimwe mu bituma abona ko utandukanye kandi wifuza urukundo rurambye kandi ruzagera kure aho gushaka kumushuka no kumwangiriza ubuzima. Ibi bizatuma agukumbura kuko ntago buri wese ashobora kuba nka we.

5. Mugire inama za kibyeyi cyangwa z’ingirakamaro

Igihe cyose akeneye inama muhe inama zubaka. Ibi bizatuma yumva ko uri uw’ingenzi mu buzima bwe kandi ko agukeneye cyane. Bityo igihe muzaba mutari kumwe azagukumbura cyane.

ESE WOWE UBYUMVA UTE? TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU UKANDA AHANDITSE Tanga igitekerezo MUNSI Y’IYI NKURU. MURAKOZE.


Spread the love