Utuntu n'utundi

Manchester City yatsinze Manchester United

Spread the love

Amafarashi atatu ari kurwanira igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza akomeje urugendo nta gutsikira kuko Manchester City yihereranye umuturanyi wayo United iyitsinda ibitego 3-1.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bari bahanze amaso Man United ngo barebe niba yahagama Man City imaze imyaka myinshi iyizonga.

Manchester United yatangiye umukino neza ndetse ituma benshi barota ubwo ku munota wa munani, Marcus Rashford yatsinda igitego cya mbere, ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina,ahawe umupira na Bruno Fernandes.

Man United yari itangiye neza, yabonye andi mahirwe akomeye nyuma y’iminota mike ubwo Rashford yahabwaga umupira asigara wenyine ariko ananirwa kuwushorera ngo yinjire mu rubuga rw’amahina, Kyle Walker arawumutwara.

Man City yagarutse mu mukino itinze, mu minota 15 ya nyuma y’igice cya mbere ndetse ibonamo amahirwe ya Phil Foden wasigaranye n’umunyezamu Onana,ananirwa kumuroba.

Mu mpera z’igice cya mbere, Man City yongeye guhusha igitego cyabazwe ku mupira Foden yahinduye imbere y’izamu n’umutwe, Erling Haaland wari imbere y’izamu ryonyine,awuteye uca hejuru gato y’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye United iyoboye n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyabaye umuravumba kuri United kuko ku munota wa 56, Foden yatsindiye Man City igitego cyo kwishyura ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Manchester City yakomeje gusatira cyane, byatumye ku munota wa 80, atsinda igitego cya kabiri, ku mupira yacomekewe na Julian Álvares, umunyezamu Onana awukoraho umurusha imbaraga ujya mu nshundura.

Ku munota wa 91, Haaland yatsinze igitego cya gatatu, ku makosa ya Sofyan Amrabat wambuwe umupira na Rodri,awutanga kwa Haaland.

Manchester City yatsinze uyu mukino, igira amanota 62 ku mwanya wa Kabiri, inyuma ya Liverpool ya mbere ifite 63.Iyi yabonye atatu bigoye itsinze Nottingham Forest igitego 1-0 cya Darwin Nunez ku munota wa nyuma.

Aya makipe yombi azihura mu mpera z’icyumweru gitaha, tariki 10 Werurwe 2024 ku kibuga Anfield.

Arsenal iri kubacungira hafi kuko ifite 58 gusa ifite umukino kuri uyu wa mbere na Sheffield United.


Spread the love