Imyidagaduro

Simba SC yahawe akayabo nyuma yo kubona itike ya 1/4 cya CAF Champions League

Spread the love

Ikipe ya Simba SC yatsinze Juaneng Galaxy yo muri Botswana ibitego 6-0 ihita inabona itike ya 1/4 cya CAF Champions League, byatumye Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan abagenera agahimbazamusyi gatubutse.

Tanzania nicyo gihugu cyonyine muri Afurika gifite amakipe abiri muri 1/4 cy’irangiza kuko na Yanga Africans nayo yakomeje.

Iyi kipe ya Simba SC yafotowe ihabwa akayabo k’amafaranga yuzuye igikapu.

Mu minota 22 gusa, ikipe ya Simba SC yari yamaze kwinjiza ibitego bitatu mu izamu rya Juaneng Galaxy.

Ibitego 6 bya Simba byatsinzwe na Ntibazonkiza,Jobe,Kibu Dennis,Chama,Chasambi na Ngoma.

Simba SC yabaye iya kabiri mu itsinda B n’amanota 9 aho ikurikira ASEC Mimosas yabaye iya mbere na 11.

Wydad Casablanca yari mu makipe ahabwa amahirwe,yasezerewe rugikubita kuko yananiwe kuva muri iri tsinda.


Spread the love